Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore baravuga ko bavuye mu bujiji bwo gutwika ibyatsi mu mirima ahubwo ubu bakaba babibyaza umusaruro kuko bihinduka ifumbire nziza, ku buryo bashima intambwe bamaze gutera mu buhinzi bwabo.
Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko iyo umuhinzi arimye umurima we agakuramo ibyatsi akabitwika cyangwa akabikura mu murima byorohereza isuri gutwara umurima we bikanamutera igihombo.
Abaturage ba Karenge bo bavuga ko mbere bari mu bujiji kuko bari bazi ko ibyatsi iyo bitwitswe umurima ugaragara neza akaba aribwo buryo bwiza bwo guhinga, ngo nyuma yaho bahuguriwe bamenye ko hari byinshi bangizaga batabizi harimo nko kutabona ifumbire, guhumanya ikirere, kwica ubutaka ntibwere neza, guteza inkongi y’umuriro n’ibindi byinshi.
Uwamahoro Esperance ni umuhinzi mworozi utuye mu Kagari ka Karenge ,mu mudugudu wa Karenge avuga ko nta muhinzi ugitwikira ibyatsi mu murima kuko byari ubujiji,
Yagize ati: “Twari mu bujiji , ubu ntawabikora kuko twamenye akamaro kabyo. Mbere twumvaga ko igihe ibyatsi bibaye byinshi mu murima igisubizo ari ukubitwika, ariko twarigishijwe dusanga twarahombye kuko ubu turahinga tukabyubikaho itaka bikabora bikabyara ifumbire, twakongeramo n’imvaruganda tukabona umusaruro ushimishije.”
Undi muhinzi utuye muri aka gace yavuze ko gutwikira ibyatsi mu mirima baciye ukubiri nabyo kuko basobanukiwe uko guhinga kinyamwuga bikorwa, kandi ko ntawahinga kinyamwuga agitwika ibyatsi aho kubibyaza umusaruro.
Ati: “Ubu twabaye abahinzi b’umwuga, kandi ntiwahinga kinyamwuga utabyaza umusaruro ibyo ufite hafi yawe, ibyatsi rero ntitukibitwika ahubwo tubibyazamo ifumbire umusaruro wacu ukiyongera.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel yasabye abaturage kwirinda gutwika ibyatsi haba ibyo mu mirima ndetse n’ahandi, kuko bitera inkongi z’umuriro bigakongeza amashyamba ya Leta n’ay’abaturage.
Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko gutwika ibisigazwa by’imyaka bitemewe, kuko ubwabyo ari ifumbire.
Gutwikira ibyatsi mu mirima ni bimwe mu bibuzwa mu mategeko yo kubungabunga ibidukikije kuko bituma umurima wangirika kandi bishobora no guteza inkongi y’umuriro .








