Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kirasaba abaturage kwitwara neza bagatanga amakuru yuzuye kandi bakorohereza abakarani b’ibarura riteganyijwe mu gihe cy’ibarura rusange rya 5 rizatangira kuva tariki 16 kugeza tariki 30 Kanama 2022.
Ni ubutumwa Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiri kugenera abanyarwanda kibifashijwemo n’abayobozi b’inzego z’ibanze nyuma yaho cyasohoye amatariki y’ingenzi n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa n’abakarani mu gihe iri barura rizaba ritangiye gukorwa, harimo no kwandika numero kuri buri nzu z’abaturage bizatangira taliki 11-14 Kanama 2022,
kuva tariki ya 16 kugera kuri 30 hakorwe igikorwa ny’irizina cy’ibarura umukarani agera muri buri rugo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) Habarugira Venant asaba abaturage kwitabira iri barura,
Ati: “Abaturage turabasaba kwitabira; cyane cyane mu guhana gahunda n’abakarani b’ibarura kugira ngo tuzababarure neza bitabahutaje, kandi ntibagire impungenge kuko imirimo yabo ntabwo izahagarara ariko turabasaba kuzaduha gahunda nziza kugira ngo tuzababarure.”
Uyu muyobozi akomeza anasaba abayobozi b’inzego z’ibanze ati: “Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo turabasaba gukomeza kumenyekanisha iki gikorwa no gukangurira abaturage kwitabira iri barura rusange rya gatanu.”
Musonera Eugène ni umuturage wo mu Murenge wa Ntarama, avuga ko amakuru ajyanye n’ibarura ayakurikirana ku maradiyo atandukanye kandi ko ubutumwa butambuka busaba abaturage kwitabira iri barura.
Ati: “Ni ibarura kwiteguye neza kandi tuzorohereza abazaba bari kutubarura. Amakuru yaryo tugenda tuyumva ku maradiyo atandukanye ndetse no mu nteko z’abaturage abayobozi bahora babitwibutsa kandi twumva nta kigoranye kirimo tuzabyitwaramo neza.”
Donath Ngirababyeyi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, avuga ko igikorwa cy’ibarura rusange giteganyijwe mu minsi iri imbere bari kugishishikariza abaturage,
Ati: “Igikorwa cy’ibarura rusange rya batanu riteganyijwe mu minsi iri imbere turimo kugishishikariza abaturage kukitabira kandi ubona ko babyumva cyane kuko bamaze gusobanukirwa ibijyanye n’igenamigambi rya Leta n’icyerekezo cy’Igihugu. Rero dufite ikizere ko rizagenda neza kuko abaturage bacu bafite imyumvire iri hejuru yo kumva ko ibikorwa Leta iba irimo biba bigamije inyungu z’umuturage.”
Muri iri barura rusange, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gisaba abaturage kugira uruhare rukomeye mu gutanga amakuru yuzuye kugira ngo babone amakuru meza tuzuye azafasha Igihugu mu igenamigambi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabanjirije ayandi mu Rwanda, ryakozwe muri Kanama 1978, abaturage bose bari 4, 831,527, abatuye mu mijyi bari 222,727 bangana 4.6% naho abari batuye mu byaro bari 4, 608,800 bingana na 95.4%
Nyuma y’imyaka 10 muri Kanama 1991 hakozwe irindi barura, ryagaragaje ko abaturage bose bari 7, 157,551, abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) naho abari batuye mu byaro bari 6, 766,357 (94.5%.), ni ukuvuga ko hiyongereyeho abaturage 2,326,024.
Muri Kanama 2002 hakozwe irindi barura rusange 3 ryagaragaje ko abaturage bose bari 8, 128,553, abari batuye mu mijyi bari 1, 372,604 bingana na 16.9%, naho abari batuye mu byaro bari 6, 755,949 byari ku kigero cya 83.1%, ni ukuvuga ko hiyongereyo abaturage 971,002.
Ibarura rusange 4 ry’abaturage n’imiturire riheruka ni irya 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda abaturage bose bari 10, 515,973.
Abatuye mu mijyi bari 1,737,684 bingana na 16.5%, naho abatuye mu byaro bari 8, 778,289 bingana 83.5%
Hashingiwe ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko imibare ya 2021 Abanyarwanda bashobora kuba bageze 12,955,736 ni ubwiyongere bwa 2.31 %.
Imibare ishingiye ku igereranya igaragaza ko Akarere ka Bugesera gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 490 ugendeye ku ibarura ryo muri 2012.








