Umushinga ‘Rwanda for Peace and Progress’-RPP ugiye guha abaturage ibihumbi 70 bo mu Karere ka Gatsibo amashyiga yitwa ‘Cana rumwe’ arondereza ibicanwa mu rwego rwo gusigasira no kurengera ibidukikije.
Akarere ka Gatsibo kagizwe n’ibice birimo iby’imisozi miremire n’iby’imirambi, harimo ahakunze kurangwa n’izuba ryinshi, ibi bice byose bikaba bidafite amashyamba menshi ku buryo abaturage babona ibicanwa uko babishaka.
Ndatimana Patrice, Umuyobozi wa RPP yemeza ko uyu mushinga ugamije kubungabunga no kurengera ibidukikije ugiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2022-2023, akomeza agira ati: “Ishyiga tugiye gutanga ni Cana rumwe ku buryo bivuguruye rigabanya ibicanwa ku kigero gifatika, iri shyiga rikoresha ibicanwa bicye, risohora umwotsi mucye utazangiza ikirere n’ubuzima bw’umuntu, rizafasha abaturage kuzigama amafaranga bakoreshaga bagura inkwi bakaba bayakoresha ikindi.”
Ndatimana avuga ko ubuhamya bahawe n’abatangiye gukoresha aya mashyiga ni uko uwakoreshaga amafaranga 4000Frw mu cyumweru, akoresha inkwi z’amafaranga 800 Frw y’u Rwanda.
Aya mashyiga azatangirwa ubuntu kuri buri muntu, abazayahabwa uruhare rwabo ngo ni ukuba bafite amatafari y’inkarakara 12, amazi, icyondo n’amase yo gukurungira aho rizubakirwa.
Naho kubaka aya mashyiga bizakorwa n’urubyiruko ruzahabwa akazi rukishyurwa n’umushinga.
Sekanyange Jean Léonard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeza ko aya mashyiga azagera ku muturage wese urishaka nta kindi kizashingirwaho uretse ubushake bw’abaturage gusa,
Yakomeje agira ati: “Izi rondereza zije kudufasha ko abaturage bacu bakoresha ibicanwa bicye, icya kabiri ni uko zirengera ibidukikije ndetse n’abantu ku giti cyabo ntizibagiraho ingaruka kuko nta myotsi zizana, zije rero ari igisubizo ku baturage bacu.”
Bamwe mu babyeyi bo muri Gatsibo bemeza ko izi mbabura zizagabanya hamwe na hamwe amakimbirane yaterwaga no gucanira ku nkwi, yaturukaga cyane ku mwanda wo mu gikoni kugabura ibiryo bihumuramo imyotsi n’ibindi byinshi bizamukira kuri ibyo.
Uyu mushinga uzamara imyaka itatu ishobora kongerwa, ukazakorera mu mirenge yose y’Akarere ka Gatsibo uko ari 14.










