Abaturage n’abayobozi bo mu ntara y’Iburasirazuba bitabiriye umuganda rusange usanzwe usoza ukwezi kwa Kamena 2022 waranzwe n’ibikorwa byo kwita ku isuku n’isukura, gutunganya imihanda no kurwanya isuri. MUHAZIYACU yakusanyije amwe mu mafoto y’ imigendekere y’umuganda
Gatsibo: Ubuyobozi bw’akarere bwifatanyije n’abaturage ba Nyagihanga
Mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, abaturage n’ubuyobozi bifatanyije mu bikorwa by’umuganda bisoza ukwezi kwa Kamena. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakoreye umuganda mu murenge wa Nyagihanga mu kagari ka Nyagitabire, haharurwa umuhanda.
Nyuma y’umuganda rusange Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ari kumwe n’inzego z’umutekano, yakanguriye abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo kwikingiza COVID-19 mu buryo bwuzuye, kwipimisha indwara zitandura, isuku.
Abitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena bisuzumishije ku bushske indwara zitandura.

Mu Karere ka Bugesera
Umuganda usoza ukwezi kwa Kamena, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wakorewe mu Murenge wa Ruhuha, Akagari Bihari Umudugudu Mukoma ku kiyaga cya Cyohoha y’amajyepfo. Muri uyu muganda Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, na bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere bifatanyije n’abaturage guca imiyoboro y’amazi ku muhanda ugera ku kiyaga.
Meya Mutabazi yasabye abaturage kwimakaza isuku no gukomeza kwitabira gahunda za leta, anabashishikariza kuzitabira yahamagariye abaturage kuzitabira irushanwa rya ’20Km de Bugesera’ ryateguwe ku bufatanye na Gasore Serge Foundation n’abandi bafatanyabikorwa, rizaba tariki ya 03 Nyakanga 2022.


Nyagatare: Guverineri w’Intara CG Gasana yifatanyije n’abatuye mu mujyi mu muganda
Abaturage bo mu murenge wa Nyagatare bitabiriye umuganda rusange ahakozwe isuku mu kagari ka Barija. Ni umuganda bifatanyijemo na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen n’abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu karere.
Nyuma y’umuganda abaturage n’abayobozi bahuriye mu biganiro byibanze ku isuku, kubungabunga umutekano n’ibyagezweho, aha kandi basabwe kuzitabira ibikorwa by’icyumweru cyahariwe Kwibohora, iki cyumweru kizatangizwa kuwa 29/6/2022 n’urugendo rw’iminsi 2: Kagitumba OSB-Nyagatare-Gikoba (Tabagwe).
Guverineri CG Gasana K.Emmanuel ubwo yaganirizaga abaturage ba Nyagatare kuri iyi gahunda yo Kwibohora,yagize ati: “Nyagatare mubitse amateka akomeye kandi mufitanye igihango n’igihugu cyacu, kuba urugamba rwo Kwibohora rwaratangiriye ino muri Nyagatare, ikindi ni uko Umuyobozi w’uru rugamba Nyakubahwa Paul Kagame yarahabaye, akageza Igihugu heza twishimira ndetse n’isi yose ikaba idushimira aho atugejeje.”



Mu Karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena wakorewe hirya no hino mu mirenge n’imidugudu. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ari kumwe n’umuyobozi wungirije wa RAB Dr. BUCAGU, abakuriye inzego z’umutekano n’abayobozi b’umushinga KIIWP bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Murama,
Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gukorera ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka biteye ku buso bungana na hegitari 1150.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Meya Nyemazi yasabye abaturage kwita ku isuku, gutanga Mituweli ya 2022-2023, yabasabye kandi kwizigamira muri Ejo Heza, hamwe no kwita ku bikorwaremezo bagejejweho.
Meya Nyemazi yasabye kandi abaturage kwitegura ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riteganyijwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kanama 2022. Yabwiye abaturage ko ibarura rifasha Leta gukora igenamigambi ry’igihugu hashingiwe ku mubare w’abaturage.

Umuganda mu Karere ka Kirehe wibanze ku bikorwa by’isuku no kurwanya isuri
Ku rwego rw’Akarere ka Kirehe Umuganda usoza Kamena 2022 wabereye mu Kagari ka Nyabikokora, Umudugudu wa Rurama, mu Murenge wa Kirehe aho abayobozi bafatanyije n’abaturage gusibura no guhanga imirwanyasuri mu mirima y’abaturage.
Muri aka karere kandi bamwe mu bagize Njyanama y’Akarere inzego z’umutekano bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi mu bikorwa by’isuku. Kuri uri rwibutso hari gutegurwa igikorwa cyo kwimura no gushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rushya imibiri isaga 9,500 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; igikorwa giteganyijwe mu rwibutso rushya kuwa 30/06/2022.
Nyuma y’umuganda Ubuyobozi bwagejeje ku baturage ubutumwa bwo kwita ku isuku, gutangira Mituweli ku gihe, kwitabira EJO Heza, no kuzitabira ibarura rusange ry’abaturage rizaba muri Kanama uyu mwaka.

Akarere ka Ngoma
Mu karere ka Ngoma abaturage bazindukiye mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu murenge wa Remera mu muganda wo gutunganya amaterasi ahinzemo ibiti by’imbuto zitandukanye ku buso bwa hegitari 1,150.



Akarere ka Rwamagana
Mu murenge wa Mwurire, ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego bafatanya bari kumwe n’abaturage bahuriye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena, muri uyu muganda wakorewe mu kagari ka Bushenyi hasibuwe inzira ziyobora amazi yo mu muhanda zari zasibwe n’imvura.
Nyuma y’umuganda Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abaturage kwirindira umutekano bifashishije amarondo, batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo guhashya ubujura.
Yasabye abaturage kandi kwirinda Covid-19 abatarafata inkingo bakajya kuzifata, no kwitabira gahunda yo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023.








