Hari urubyiruko rwo mu Murenge wa Rukara, mu Karere ka Kayonza rumaze imyaka igera kuri itatu rukora ubuhinzi rugaragaza ko rudaterwa ipfunwe no gukora uwo mwuga, ahubwo rushishikariza urundi rubyiruko kwitabira gukora ubuhinzi ngo kuko harimo amafaranga.
Ni urubyiruko ubu rugizwe n’abasore n’abakobwa bose hamwe 19, barimo abarangije amashuri abanza, ayisumbuye batanu, n’abiga muri za kaminuza babiri.
Batangiye gukora ubuhinzi nk’umushinga muri 2017, nyuma yo kwibumbira mu itsinda bise ‘FOSCOM’.
Batangira bashoye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 bakodesha umurima, bagura imbuto n’ifumbire, batangira bahinga ibirayi n’ibishyimbo buri gihingwa mu murima wacyo.
Uburyo bakora, iyo ihinga rigeze bose bajya mu murima bagahingisha amaboko yabo mu mirima yo mu Kagari ka Rukara.
Abagize iri tsinda baganiriye na Muhaziyacu.rw barimo Ndayizeye Ignace wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ugaragaza ko ubumenyi bwabo mu bijyanye n’ubuhinzi mbere bwari buke.
Gusa ngo, nyuma yo kwegera no guhugurwa n’abakora mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi bagatangira gukora ubuhinzi bw’ibigori n’ibirayi, ubu byarashobotse.
Yagize ati: “Dutangira ntabwo twari tuzi ko guhinga twabishobora ariko ubu ikintu cya mbere ni uguhinga. Ubuhinzi burimo amafaranga, nibwo butunze abantu benshi, butanga akazi ku bantu benshi;… ubu guhinga twumva bitunyuze, kandi nta gishoro gihambaye byadusabye.”
Mu gihe k’imyaka itatu, uru rubyiruko rugeze ku rwego rwo kweza umusaruro w’ibigori ku kigereranyo cya toni esheshatu kuri hegitari imwe. Icyakora imirima bahingamo kugeza ubu ingana na hegitari ebyiri si iyabo bwite, barayikodesha.
Ni urubyiruko kandi rugaragaza muri iyi myaka itatu rwabonye ko ubuhinzi bushoboka, ndetse batangiye no gutegura umushinga w’ubworozi bazabifatanya.
Murwanashyaka Emmanuel ni byo asobanura ati: “Ubu twatangiye no korora ingurube, tumaze kugura ingurube enye, turateganya kubaka ibiraro mu kwezi kwa Kamena, tukorora nk’umushinga.”
Ingingo ahurizaho na bagenzi be, Mukunzi Emmanuel na we uri muri iri tsinda ni uko urundi rubyiruko rukwiye gukunda ubuhinzi.
Ati: “Hari uvuga ngo narize, nafashe ikaramu sinajya kwitaba ibirenge, ngo ubuhinzi nta mafaranga arimo, rwose iyo myumvire irapfuye. Njye namugira inama yo guhaguruka agahinga, cyane ko noneho n’amasoko arahari; twebwe iyo twejeje abaguzi badusanga hano n’imodoka..”
Kugeza ubu uru rubyiruko ruracyakora nk’itsinda, gusa ngo bari mu nzira zo kubona ubuzimagatozi bwa koperative, ku buryo bashobora kugana ibigo by’imari bakabona inguzanyo zizatuma bagura ibikorwa byabo.
Mu kiganiro na Muhaziyacu.rw, Nkunzurwanda John Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara yavuze ko urubyiruko rukwiye gusobanukirwa ko hari amahirwe ari mu buhinzi, rukibumbira mu makoperative kugira ngo rubukore neza.
Ati: “Tubashishikariza kujya muri koperative, kandi by’umwihariko urubyiruko rukwiye kumenya ko ubu n’umusaruro w’ubuhinzi ubonerwa isoko kandi nta bishoro byinshi umuhinzi yashoye, ku buryo gutera imbere vuba mu buhinzi bishoboka. Ubuhinzi bukozwe neza, kijyambere, bagafumbira, umusaruro uboneka uhagije n’amafaranga akaboneka rwose.”
Mu Rwanda hari ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi (RYAF), ubu bigaragazwa ko rigizwe n’abagera ku bihumbi 12.
Impuguke zigaragaza ko impuzandengo y’abakora ubuhinzi mu Rwanda iri ku myaka 55.







