Kumva no gutega amatwi ni bumwe mu buryo bufasha mu kuvura abafite ibikomere by’umutima n’ihungabana, gusa ngo kubikora bisaba ubuhanga no kubihugurirwa kandi bigakorwa n’umuntu wizewe, kugira ngo n’abantu babashe kumwiyumvamo,kumugana, no kuba bamwirekurira.
Ni ibikubiye mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye Murutampunzi Eduard Umukozi wo muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas ya Diyosezi Kibungo, utanga amahugurwa; avuga ko kumva bisaba ubuhanga.
Yagize ati: “Hari ubuhanga bisaba kubera ko ubikora kenshi agomba kuba yarabihuguriwe, kugira ngo abashe gufasha uwo aherekeza, kugira ngo amenye ihungabana ritangira rite, ku bihe bikomere, noneho akamenya amoko y’ibikomere n’ihungabana, Iyo abizi bimufasha kugira inama uwaje amugana afite ikibazo, akamenya uko amutega amatwi, amugira inama, uko amuherekeza; n’uburyo amufasha kubisohokamo.”
Binyuze mu mahugurwa agenerwa abafashamyumvire basanzwe baherekeza abantu bafite ibibazo by’ibikomere n’ihungabana mu mirenge ya Kirehe na Nyamugali mu Karere ka Kirehe, ahakorera Umushinga Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ifatanyamo na Trocaire yo mu Gihugu cya Ireland, hari abaturage 22 bamaze umwaka bahugurwa bafasha mu rugendo rw’isanamitima; by’umwihariko mu kwezi gushize kwa Werurwe 2022 bahawe amahugurwa ku kumva;
Ni muri gahunda y’uwo mushinga wa Komisiyo y’ Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Kibungo yo gukemura amakimbirane mu miryango no guhuza abantu abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahuzwa n’abo bahemukiye, kugira ngo bahabwe inyigisho, gukira ibikomere, gusaba imbabazi no kuzitanga; kugira ngo abantu babane batishishanya.
Bamwe mu bafashamyumvire bahawe amahugurwa ngo bajye bafasha bagenzi babo mu muri urwo rugendo babwiye MUHAZIYACU ko biteguye gutanga umusanzu wabo,
Mukeshimana Nathalie wo mu Murenge wa Nyamugali yagize ati: “Kuba twahuguwe bizadufasha cyane gufasha abantu bahungabanye cyane ko twabonye ko abantu benshi baba bafite ibikomere, bafite ihungabana, iyo tubirebye rero tukabona amako y’ibikomere, tukamenya uburyo bwo gufasha umuntu wahungabanye, umuntu ufite igikomere, kandi guhugurwa natwe byadufashije cyane hari aho natwe ubwacu twasanze twarakomeretse ariko ni ugufashanya; kuko natwe twari twarahawe amahugurwa yo kwakira ibikomere no kubikira.”
Kayijuka Vincent na we ati: “Aya mahugurwa adufasha kunga abantu bafitanye ibibazo, abafite ihungabana muri rusange. Ni uburyo bwo guhuza umuntu wahemukiwe n’uwateje ikibazo.”
Mu mirenge ya Kirehe na Nyamugali yo mu Karere ka Kirehe Kimisiyo y’ Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Kibungo ikurikiranira hafi imiryango 100 muri iyo mirenge yombi, aho yifashisha abafashamyumvire 11 muri buri murenge, bahuguwe ku kumva no gutega amatwi hagamijwe kuvura no gukiza ibikomere.
Kuba aya mahugurwa ku kumva no gutega amatwi atanzwe mu gihe Igihugu kiteguye kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Murutampunzi uri mu batanze amahugurwa ku kumva, avuga ko bizafasha no guhumuriza abarokotse Jenoside.
Ati: “Birafasha cyane ko iyo igihe cyo kwibuka kigeze, hari abantu ibikomere byabo bitakize, birongera bigahaguruka, bigakanguka, …icyo gihe rero abantu benshi barongera bagahungabana. Iyo rero hari abajyanama babihuguriwe bari hafi yabo, barabunganira bakabafasha.”
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Kibungo igaragaza ko umufashamyumvire muri ubu buryo agomba kuba ari ‘umuntu ufitiwe icyizere watoranyijwe kugira ngo n’abantu babashe kumwiyumvamo, kumugana, no kuba bamwirekurira.’






