Izuba ntirizongera kuba ikibazo mu gishanga cyo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwili ho mu Karere ka Kayonza, nyuma yo gutunganya mu buryo bugezweho iki gishanga kingana na hegitari 450, gihingwamo n’abarenga 1,000.
Kuwa gatanu, tariki 27 Ukuboza, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Kim Eung-Jong, Meya w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude n’abandi bayobozi, bitabiriye ibirori byo gushyikiriza abaturage iki gishanga gitunganyije.
Iki ni kimwe mu bikorwa by’umushinga w’imyaka itanu witwa RCSP, uterwa inkunga na Leta ya Koreya, ubu ukaba uri gusozwa, aho watangiye imirimo yawo muri 2014, ukorera mu turere dutandatu twa Gakenke, Muhanga, Gasabo, Gicumbi, Gatsibo na Kayonza.
Irebere uko byari bimeze mu mafoto.
Urugomero rw’amazi ruzajya rwuhira imyaka iri mu gishanga cyo mu murenge wa Mwili.
Hatahwa ku mugaragaro ahava amazi yuhira igishanga. Imirima yo muri iki gishanga yahoze ihungabanywa n’izuba mu mpeshyi, ndetse n’imvura ikahateza imyuzure kubera igishanga kitari gikoreye.
Umuhinzi arerekana uko batera igiti cya makadamiya. Uyu, kimwe n’abandi bakorera mu bishanga byatunganyijwe n’uyu munshinga, bahawe amahugurwa yerekeye gukora ubuhinzi bwa kijyambere. Ndetse 53 muri bo bafatiye amahugurwa yabo mu gihugu cya Koreya.Guverineri Mufulukye Fred atera igiti mu gishanga cya Kageyo, mu murenge wa Mwili.Maj. Gen. Mubarak Muganga, umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, atera igiti.
N’ubwo bamwe badafitemo imirima yabo bwite bahinga, iki gishanga cyatumye babona imirimo. Aha barimo barasarura imiteja.