Abaturage bakorera ku mupaka wa Rusumo uherereye mu Karere ka Kirehe, uhuza Rwanda na Tanzaniya baravuga ko babangamiwe nuko isoko mpuzamipaka ryahubatswe ridakora nyamara rimaze imyaka isaga ibiri ryuzuye
Ni isoko ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, aho rizagaragaramo bimwe mu bicuruzwa bibiturukamo.
Ni icyifuzo cyagaragajwe na bamwe mu baturage bakorera ku mupaka wa Rusumo baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU kuri uyu wa 16 Werurwe, ubwo abanyamakuru batandukanye bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba basuraga bimwe mu bikorwa by’iterambere bifasha abaturage ba Kirehe;
Byiringiro Emmanuel ukorera kuri uyu mupaka, yagize ati: “Ririya soko natwe turibona kuriya turacyategereje ngo ese bigenda bite? kuki se batareka ngo ritangire rikore?”
Hari undi muturage wemeza ko iri soko baritegerezanyije amatsiko menshi kuko buri wese yiteguye kuhakorera, Habarugira yakomeje agira ati: “Kuva iri soko ryuzuye batubwira ko rigiye gutangira, buri munsi nicyo batubwira kugeza n’ubu turacyategereje”
Iri soko hari sosiyete y’ubwubatsi yaryubatse ndetse ni yo ikirifite mu maboko, Kuko hari ibindi bikorwa byahakorewe mu gihe cyo kurwanya Icyorezo cya COVID-19 yemeza ko ibi bikorwa hari icyo byangije, ariko ngo bakaba biteguye kubisana igihe cyose Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabona amafaranga yo gusana ibyangiritse kuko ari yo yari yahafashe mu gihe cya COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko iri soko ryitezweho byinshi mu bukungu no kuzahura imibereho myiza y’abaturage,
Yakomeje agira ati: “Uku kwezi kwa gatatu kurarangirana n’imirimo yo gusana ibikorwa byangiritse, abaturage bazabone uko batangira kurikoreramo.”
Imibare itangazwa n’Akarere ka Kirehe ni uko imirimo yo kubaka iri soko mpuzamipaka ku Rusumo yatwaye miliyari enye na miliyoni 209 z’amafaranga y’u Rwanda (4.209.000.000 Frw) rizaba rifite aho gucururiza, icyanya kigari cy’ububiko, amacumbi, ibagiro rigezweho, n’ahazacururizwa ubuconco.










