MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abakorera ku mupaka wa Rusumo barifuza ko isoko mpuzamipaka ritangira gukora

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
17/03/2022
Ni isoko ryitezweho guhuza abacuruzi baturuka mu bihugu by'u Rwanda na Tanzania

Ni isoko ryitezweho guhuza abacuruzi baturuka mu bihugu by'u Rwanda na Tanzania

Abaturage bakorera ku mupaka wa Rusumo uherereye mu Karere ka Kirehe, uhuza Rwanda na Tanzaniya  baravuga ko babangamiwe nuko isoko mpuzamipaka ryahubatswe ridakora nyamara rimaze imyaka isaga ibiri ryuzuye

Ni isoko ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, aho rizagaragaramo bimwe mu bicuruzwa bibiturukamo.

Ni icyifuzo cyagaragajwe na bamwe mu baturage bakorera ku mupaka wa Rusumo baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU kuri uyu wa 16 Werurwe, ubwo abanyamakuru batandukanye bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba basuraga bimwe mu bikorwa by’iterambere bifasha abaturage ba Kirehe;

Byiringiro Emmanuel ukorera kuri uyu mupaka, yagize ati: “Ririya soko natwe turibona kuriya turacyategereje ngo ese bigenda bite? kuki se batareka ngo ritangire rikore?”

Hari undi muturage wemeza ko iri soko baritegerezanyije amatsiko menshi kuko buri wese yiteguye kuhakorera, Habarugira yakomeje agira ati: “Kuva iri soko ryuzuye batubwira ko rigiye gutangira, buri munsi nicyo batubwira kugeza n’ubu turacyategereje”

Iri soko hari sosiyete y’ubwubatsi yaryubatse ndetse ni yo ikirifite mu maboko, Kuko hari ibindi bikorwa byahakorewe mu gihe cyo kurwanya Icyorezo cya COVID-19 yemeza ko ibi  bikorwa hari icyo byangije, ariko  ngo bakaba biteguye kubisana igihe cyose Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabona amafaranga yo gusana ibyangiritse kuko ari yo yari yahafashe mu gihe cya COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko iri soko ryitezweho byinshi mu bukungu no kuzahura imibereho myiza y’abaturage,

Yakomeje agira ati: “Uku kwezi kwa gatatu kurarangirana n’imirimo yo gusana ibikorwa byangiritse, abaturage bazabone uko batangira kurikoreramo.”

Imibare itangazwa n’Akarere ka Kirehe ni uko imirimo yo kubaka iri soko mpuzamipaka ku Rusumo yatwaye miliyari enye na miliyoni 209 z’amafaranga y’u Rwanda (4.209.000.000 Frw)  rizaba rifite aho gucururiza, icyanya kigari cy’ububiko, amacumbi, ibagiro rigezweho,  n’ahazacururizwa ubuconco.

Ni isoko ryitezweho guhuza abacuruzi baturuka mu bihugu by’u Rwanda na Tanzania
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko mu kwezi kumwe rizaba ryatangiye gukora
Iri soko rifite igice cyagenewe gucururizwamo ubuconco

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheRusumo Cross Border Market

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amateka y’Inzovu inyamaswa ya mbere nini ku isi mu ziba ku butaka(Igice cya kabiri)

Amateka y'inzovu, Inyamaswa ya mbere nini ku isi mu ziba ku butaka (Igice cya Kane)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU