MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe : Aborozi barinubira igiciro gito cy’amata

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
25/02/2020
Aborozi bagurisha  amata ku ikusanyirizo (Ifoto/ Ububiko / Manishimwe N)

Aborozi bagurisha amata ku ikusanyirizo (Ifoto/ Ububiko / Manishimwe N)

Hari abaturage borora inka bo mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko batishimira kuba bagurirwa amata ku mafaranga  y’u Rwanda ari hagati ya 100-150 kuri litiro imwe, bakagaragaza ko ari uguhendwa kandi kwita ku nka zabo bibagora.

Aborozi  bagaragaza imbogamizi ku biciro bagurirwaho amata ni abo mu bice by’imirenge ya Musaza na Gahara baganiriye na muhaziyacu.rw bavuga ko kugurirwa umukamo ku giciro gito  bidindiza iterambere ryabo.

Ndayizeye Vital wo mu Mudugudu wa Kagarama muri Gahara  afite inka y’imbyeyi. Yagize ati: “Inaha amata baraduhenda, hari abatugurira ku mafaranga 150, 120, tukabona ari agahendo ariko kubera ko dutuye kure y’ikusanyirizo ry’amata riri Kirehe nta kundi twabigenza, gutera imbere mu bworozi ntabwo biba byoroshye.”

Naho Nirere Cecile twasanze afite inka ifite n’umutavu w’amezi ane yagize ati : “Abacunda  batugurira amata ku 130frw kuri litiro, hari n’igihe baduha 120frw, mbese biba bisa nko kutugenera amafaranga uko babyumva, kandi ayo mafaranga ni make, bo bayagemura mu bantu bateka za resitora n’ahandi. Twe twifuza ko hagira igiciro  runaka kiri mu gaciro, ariko umworozi  ntajye avunikira ubusa yikorera ubwatsi.”

By’umwihariko mu  Murenge wa Gahara ingo nyinshi zoroye inka zirimo izo bahawe binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda no mu mushinga KWAMP wahoze ukorera mu Karere ka Kirehe (Ifoto: Manishimwe N)

Mukakomine Perepetua wo Kagari ka Nyagasenyi ufite inka ikamwa litiro umunani ku munsi asanga guhendwa ku mata byakemurwa no kwegerezwa amakusanyirizo y’amata.

Ati: “Amata litiro enye za mugitondo ni yo ngurisha ariko hari ubwo kubera ko nta kusanyirizo ry’amata dufite hafi tubona duhendwa, tubonye ikusanyirizo  byadufasha.”

Nsengimana Janvier Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Kirehe  yabwiye muhaziyacu.rw ko  bagiye kubikurikirana.

Ati: “Ntabwo nari mbizi kuko dufite ikusanyirizo ry’amata rya Kirehe rikorera muri zone na Gahara irimo, ariko icyo twakurikirana ni uko abacunda bakorana n’ikusanyirizo kugira ngo batabahenda,no muri iyo mirenge twubatsemo udukusanyirizo duto tw’amata (MCPs), turaza gukurikirana tumenye icyo kibazo, turwanye uko guhendwa kw’abaturage.”

Mu itangazo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye mu mwaka 2018 ry’ibiciro bishya by’amata rigaragaza ko umworozi uzajya ugeza amata ku ikusanyirizo agomba guhabwa  amafaranga y’u Rwanda 200 kuri litiro;  iryo kusanyirizo ryo rikajya rigurisha litiro ku mafaranga 220.

Muri ryo tangazo  hanagaragazwa ko aborozi basanzwe bafite umuguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro cy’amafaranga ari hejuru ya 200 kuri litiro, ntacyo rigihinduraho. Naho aborozi n’amakusanyirizo batagiraga uburyo bwo kwigereza amata ku ruganda kubera ibibazo bitandukanye harimo n’imihanda bazumvikana hagati yabo amafaranga make  bazajya bakura kuri litiro agenerwe ubwikorezi.

Imibare igaragaza ko  mu Karere ka Kirehe habarurwa inka 45,221,  ikigereranyo rusange cy’umukamo uhaboneka ku  munsi  ukaba  ugera  kuri  litiro  5,700.

Amata agezwa  ku makusanyirizo ni make

Mu Karere ka Kirehe hari amakusanyirizo atatu y’amata arimo irya Kirehe ryakira amata agera kuri litiro 1,500 ku munsi mu gihe rifite imashini zabugenewe zibuganizwamo amata ntiyangirike zifite ubushobozi bwo kujyamo amata  litiro 5,500 ku munsi.

Naho amakusanyirizo y’amata ya Nyarubuye na Mpanga yombi, yo yakira amata atagera kuri litiro 1,500 ku munsi.

  Ndatimana Jean Bosco Umuyobozi w’ikusanyirizo cy’amata rya Kirehe (Ifoto : Manishimwe N)

Ndatimana Jean Bosco Umuyobozi w’ikusanyirizo cy’amata rya Kirehe hari uko asobanura ubuke bw’amata agezwa ku makusanyirizo.

Ati: “Ubu twakira litiro 1,500 ku munsi kuko ari zo twari dufitiye isoko andi mata akaguma mu borozi bakayanywa, andi bakayakoramo amavuta mu giturage … ariko ubu tubabwiye ngo batuzanire izo litiro zose twabona aho tuyashyira kandi umurongo w’uko amata yose anyuzwa ku ikusanyiro twarawutangiye.”

Ndatimana  Uyobora ikusanyirizo rya Kirehe ari na ryo ryakabaye ryakira amata ava mu  mirenge itandatu irimo na Gahara avuga ko ‘guhendwa’ ku mata bizakosorwa.

Ati: “Gahara ku gace kegereye Gatore,  hari abo tugurira amata  ku mafaranga 180FRW kuri litiro, ariko koko imbogamizi barazifite kuko hari ahari kure bitewe n’imiterere y’uwo murenge aho abacunda baha aborozi amafaranga abacunda bashatse, ariko dushaka gufatanya n’Akarere kugira ngo iki kibazo kizabe amateka ku buryo umworozi yorora by’umwuga agahabwa n’igiciro yishimiye.”

  Mu gihe abaturage bagirwa inama yo kunywa amata yabanje gupima mu buryo bwemewe, hari aborozi bo mu bice by’Akarere ka Kirehe batajyanama amata yabo ku makusanyirizo bitewe n’impamvu zirimo no kuba ayo makusanyirizo ataragezwa mu bice byinshi aborozi baherereyemo (Ifoto : Manishimwe N)

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheAmata

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Gatsibo: Umukamo uboneka ku munsi wiyongereyeho litiro ibihumbi 8 mu myaka itanu
Ubuhinzi & Ubworozi

Gatsibo: Umukamo uboneka ku munsi wiyongereyeho litiro ibihumbi 8 mu myaka itanu

12/09/2026
Gatsibo: Ubucuruzi bw’inka bwafunguwe; abacuruza ihene n’intama basabwa kuba bategereje
Inkuru z'ingenzi1

Gatsibo: Ubucuruzi bw’inka bwafunguwe; abacuruza ihene n’intama basabwa kuba bategereje

24/08/2026
Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Batewe impungenge na serivisi mbi bahererwa ku Kigo Nderabuzima cya Musha

Rwamagana: Batewe impungenge na serivisi mbi bahererwa ku Kigo Nderabuzima cya Musha

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU