MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abana bita “Marine” bazengereje abaturage banasagararira abashinzwe umutekano

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
26/01/2022

Abana babaho mu buzima bwo ku muhanda bamwe bita ‘Marine’ baratungwa agatoki mu guteza umutekano muke mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza aho bambura  abaturage bakanasagararira abo mu nzego umutekano.

Haba ku manywa y’ihangu cyangwa ku mugoroba kugendana telefone mu ntoki cyangwa kugenda uyivugiraho bimaze kuba ikibazo  mu isantere ya Mukarange, ifatwa nk’umujyi w’Akarere ka Kayonza kubera kwikanga abo bana baba mu buzima bubi bwo mu muhanda,

Abakorera i Mukarange bavugwa ko hari n’ubwo habaho kwamburirwa mu ruhame ntihagire ugutabara kuko yanga ko navuga ‘Marine’ ziza kumumerera nabi. Abaturage bavuga ko ikibatera impungenge kurushaho ari uko izo Marine nta rwego na rumwe zitinya mu z’umutekano.

Amakuru yizewe MUHAZIYACU ifite ni uko mu minsi ishize imwe muri Marine yadukiriye  ushinzwe umutekano wari ku burinzi ku muhanda mu ijoro imukubita urushyi.  By’umwihariko muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 abo bana bo mu muhanda bakaba barasagarariye  mu buryo buteje impungenge, abo mu nzego z’umutekano zisanzwe zubashywe.

Umwe mu bagize DASSO nk’urwego rwunganira akarere mu mutekano, ukorera mu Mujyi wa Kayonza utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ikibazo cya Marine kirakomeye byaba byiza cyane izindi nzego z’umutekano n’Ubuyobozi bukidufashijemo.”

Hari umwe mu baturage ucururiza mu isoko rya Kayonza wagize ati: “Marine wagira ngo zananiye abantu bose, nta muntu uvuga, baherutse kwiba umuntu hano, umwe mu batahamenyereye abwira uwo muntu bibye bagaruza ibye, ariko Marine zamugenzeho zimukebesha urwembe ku mugoroba.”

Ku tariki ya 27 Ukuboza 2021 Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Gatanazi Rongin ku kibazo cya ‘Marine’ zavugwaga ko zari zizengereje abaturage, mu magambo macye yasubije agira ati: “Muri iyi minsi mikuru Marine zose zakekwaga zarafashwe zijyanwa muri Transit center.”

Hari abaturage bavuga ko basanga nyuma y’iminsi mikuru abari barafashwe bose baragarutse, bagasubira mu bikorwa byabo by’ubujura no guhungabanya umutekano

Kagabo Jules utuye mu Kagari ka Kayonza  yagize ati: “Abanyakayonza turarembejwe, mudutabarize kuko Marine ziri inaha ziteye ubwoba, kandi ikibazo gikomeye n’abayobozi ubwabo barabizi ariko ntacyo babikoraho.”

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko ubugizi bwa nabi bugenda burushaho kwaguka muri Kayonza hakenewe irondo ryihariye rigafata  abo bana bo mu muhanda bazwi nka ‘Marine’, dore ko muri bo harimo n’abafite imyaka itandatu; kandi ngo baifite ubuyobozi bugizwe n’abantu bakuru babakoresha.

Ikibazo cya ‘Marine’ zihangayikishije abatuye Umujyi wa Kayonza i Mukarange, aho kigeze ubu cyabaye icy’Intara y’Iburasirazuba kuko ngo usanga iyo hari abafashwe inkomoko zabo ziba zitandukanye. Harimo abaturuka i Rwamagana, za Rukara, Kabarondo, Kiramuruzi ndetse hari n’abafashwe baraturutse mu Mujyi wa Kigali.

Aganira na MUHAZIYACU kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yagize ati “Kuri uyu wa gatatu  dufite inama yihariye yiga kuri iki kibazo cya Marine i Kayonza, icyo twababwira ni uko inzego zose zagihagurukiye.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: AbanaAbana bo ku muhandaAkarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abagize ‘District Wash Board’ biyemeje kongera ubuvugizi mu kwegereza abaturage amazi

Bugesera: Abagize ‘District Wash Board’ biyemeje kongera ubuvugizi mu kwegereza abaturage amazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU