Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’ umutekano hafashwe abaturage 28 basengeraga mu rugo rw’umwe mu bagize itsinda ryiyita ‘Iriba ry’Imana’ mu Kagari ka Maranyundo, Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Baganira na MUHAZIYAZU, bamwe mu bafashwe basengera ahatemewe, bavuze ko barenze ku mabwiriza kandi ko ari amakosa basabira imbabazi.
Dusabe Vincent, umwe mu bafashwe asengera muri iri tsinga ryitwa Iriba ry’Imana yagize ati: “Twakoze ikosa ryo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi twangije itegeko rya Leta gusa turabisabira imbabazi.”
Nsengiyumva nyir’urugo iri tsinda ryasegeragamo,yemera guhanwa ngo kuko bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 gusa anavuga ko aramutse ababariwe atazongera gusengera ahatemewe, kandi hahuriye abantu benshi,
Ati: “Koko twarenze ku itegeko, kubera ko ntabwo navuga ngo barandenganyije, ni ikosa. Nibampana rero ndabyakira. Icyo nabwira abatarafatwa, ni ugutegereza bagasengera ahemewe, abatarafungurirwa insengero nabo bagategereza bagafungurirwa.”
Mutabazi Richard, Umuyobozi ‘w’Akarere ka Bugesera yabwiye MUHAZIYACU ko nyuma yo kubaganiriza bikagaragara ko barenze ku mabwirira bazi neza ko bitemewe igisigaye ari uguhanwa,
Ati: “Koko hari abaturage bacu bageze kuri 28 twamenye ko bari gusengera mu rugo rw’umwe muri bo, mu by’ukuri mu buryo butemewe. Umubare ungana gutyo bacucitse mu gihe cy’icyorezo nk’iki, hanyuma ku bufatanye n’inzego z’umutekano turabafata.” Bose uko twaganiriye nta n’umwe watubwiraga ko atazi icyo itegeko riteganya n’igikwiye, nta n’umwe watubwiraga ko atazi ububi bw’iki cyorezo; birumvikana ko rero twari tugeze mu kiciro cyo guhana.”
Meya Mutabazi yongeheho ko igikurikiraho ari uko bagiye gupimwa kandi ku giciro biyishyurira, ndetse n’amande ateganywa n’Inama Njyanama ku bantu baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19.








