Hari bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda zigamije kurengera abatishoboye VUP bo mu Karere ka Gisagara, bemeza ko iyi gahunda yabateje imbere, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko izi gahunda zahinduye imibereho y’abaturage.
Mu bikorwa by’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, byo kumenyekanisha gahunda ya VUP, ibyo yagejeje ku baturage n’icyo iyi gahunda yahinduye mu mibereho myiza y’abaturage, hateguwe urugendo mu gihugu hose mu turere dutandukanye rukorwa n’abanyamakuru.
Kuri uyu wa 07 Ukuboza mu mirenge ya Kigembe, Kansi na Save hasuwe abagenerwabikorwa ba VUP bahamya ko biteje imbere.
Nyiraminani Jacqueline ni umwe mu baturage bahamya ko kubona akazi muri VUP byamuteje imbere, yagize ati “VUP ifitiye akamaro abaturage bose b’aho iri, aka mbere ni uko hari abaturage bahembwa bakabona amafaranga, ikindi ni uko hari ibikorwa bigera ku baturage bose, nk’iyo hakozwe umuhanda ntugendwamo gusa nababonye akazi, nkanjye ubu nabashije gusana inzu yanjye ngura amatungo magufi kandi ndacyakomeje.”
Hari bamwe mu baturage bahamya ko bateye intambwe yo kwikura mu bukene. Murigo Ernest na we yagize ati: “Akazi nahawe muri VUP kaje ari incungu kuri njye nari mbayeho nabi, ntacyo mbasha kwimarira, icyambabaza kurushaho ni abana banjye bahoraga barwaye bwaki, ariko ubu nabonye amafaranga nigishwa kuyakoresha no kwiteza imbere, mfite amatungo magufi nahawe inka kandi ndacyakomeza gukora.”
Aba baturage bashima gahunda zose za leta zabafashije kwiteza imbere, kugira ngo bikure mu bukene, ibikorwa bya VUP ku bafite imbaraga byarabatinyuye bamenya gukora no kwita ku ngo zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome na we ahamya ko VUP yahinduye imibereho y’abaturage, yagize ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika, ndashimira leta y’ubumwe kuri ibi bikorwa bya VUP, amafaranga ahawe umukene ntabwo ari we uyagumana gusa ahubwo asangizwa bose, ubushobozi bwo guhaha ku isoko bukiyongera kuko hari amafaranga yageze ku baturage.”
Ibarura riheruka mu mibereho rusange y’abaturage EICV5 rigaragaza ko ubukene bukabije mu Karere ka Gisagara buri ku ijanisha rya 25.6%, Gisagara ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 300, muri abo 76% bari munsi y’imyaka 35.








