MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umusore w’imyaka 16 yarohamye muri Muhazi

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
08/12/2021

Umusore w’imyaka 16 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kujyanayo na mugenzi we bagiye gushaka ibiti by’imihengeri bakoresha utubati bakatugurisha.

Uyu musore yarohamye ejo kuwa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 muri Muhazi, kugeza ubu ngo ishami rya Polisi rikorera mu mazi-Marine kuva yagwamo riri kumushakisha ariko ntiriramubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwana bayabwiwe na mugenzi we bari bari kumwe wabonye arohamye akajya gutabaza Polisi.

Yagize ati: “Ni umusore witwa Uwitije Aziri w’imyaka 16 yari ari kumwe n’undi w’imyaka 25 bivugwa ko yamwigishaga kuboha utubati, bari bagiye rero kuri Muhazi gushaka uduti bakoresha tw’imihengeri bari mu mazi bavamo we ararohama undi ajya gutabaza.”

Gatanazi yavuze ko kandi umurambo we utaraboneka aho hitabajwe ishami rya Polisi rikorera mu mazi kugira ngo ribafashe kuwushakisha.

Uyu muyobozi kandi yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo bakabarinda kujya mu bintu bibi no kwishora mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko byabakururira ibyago.

Kugeza ubu inzego z’umutekano zikomeje gushakisha uyu musore warohamye mu Kiyaga cya Muhazi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaIkiyaga cya MuhaziKurohama

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Aborozi batangiye gusinyana amasezerano n’ubuyobozi ku mikoreshereze y’inzuri

Iburasirazuba: Aborozi batangiye gusinyana amasezerano n'ubuyobozi ku mikoreshereze y'inzuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU