MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abafite ubumuga barashima intambwe imaze kugerwaho mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
03/12/2021

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko bishimira intambwe bamaze kugeraho mu guhabwa agaciro mu Rwanda, aho bemeza ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu nzego nyinshi.

Ni bimwe mu byo abaganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje none tariki 03 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga muri aka Karere kimwe no mu turere rwose tw’Igihugu.

Iriza Marie Claire utuye mu Murenge wa Nyamata, ni umugore ufite ubumuga yatewe n’impanuka mu mwaka wa 2005, ubu ni umutoza mu mikino itangukanye y’abafite ubumuga mu Rwanda.

Avuga ko nk’abantu bafite ubumuga kugeza uyu munsi  babona ko ntacyo ubuyobozi butabakorera ngo imibereho yabo igende neza.

Iriza kandi yavuze ko iki cyiciro cy’abafite ubumuga nabo ubwabo bamaze kumenya uburenganzira bwabo ngo kuko ntaho biheza,

Ati: “Uroye rwose navuga ko ubuzima bw’abantu bafite ubumuga bwitabwaho nubwo bitaraba ijana ku ijana, ariko icyo twishimira ni uko Igihungu kitwitayeho kandi natwe twamaze kumenya uburenganzira bwacu;”

“Nta hantu na hamwe tugihezwa, haba mu mitangire y’akazi cyangwa mu kujya kwaka serivisi runaka ngo umuntu abe yayikwima akuziza ko ufite ubumuga runaka. Ikindi kandi tubona twitabwaho n’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse na Societe civile muri rusange.”

Naho umwe mu bantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera uba mu Karere ka Bugesera yagize ati:”Hari impinduka nziza pe, mbere wasanga bisa n’aho abantu batunena, ariko ubu Leta itwitaho. Baduha amavuta ajyanye n’uruhu , baduha ubujyanama bwo kwiyitaho, ntiduhezwa mu mashuri.”

Mu muhango wo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wari ufite inzanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza nyuma ya Covid-19.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko abantu bafite ubumuga kuri uyu bafite uruhare runini mu miyoborere myiza ndetse no mu iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “Bafite uruhare mu miyoborere myiza, si no mu muyoborere myiza gusa ahubwo no mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu turafatanya muri byinshi. Ni umunsi rero twishimira ibyagezweho ariko kandi twiyemeza tukagira intumbero tugeraho dufatanyije n’abafite ubumuga.”

Umuyobozi kandi yashimye ko uyu munsi wizihijwe bari kumwe n’inzego nshya zatowe ‘inama y’Igihugu y’abafite ubumuga’ aho yanashimye ubufatanye bw’abacyuye igihe bagize.

Bimwe mu bikorwa Akarere ka Bugesera kakoreye abantu bafite ubumuga harimo inkunga ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda zahawe amakoperative ane y’abantu bafite ubumuga.

Mu mibare iheruka kwemezwa n’abaganga yo muri 2014, igaragaza ko mu Karere ka Bugesera abantu bafite ubumuga ari 5,699.

Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga watangiye kwizihizwa n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1992, mu Rwanda utangira kwizihizwa muri 2001.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Bugesera

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Federasiyo y’umukino wa Tennis mu Rwanda yatanze ibikoresho muri gahunda yo gushaka impano

Bugesera: Federasiyo y’umukino wa Tennis mu Rwanda yatanze ibikoresho muri gahunda yo gushaka impano

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU