Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assoumpta, arasaba abari gutorerwa kwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere muri manda y’imyaka itanu ko bakwiye kuzita ku cyateza imbere abaturage, bagakurikirana imikorere y’Akarere, igenamigambi riturutse ku muturage, ahanini bagahera ku mireho myiza y’aho batuye.
Ingabire Assoumpta yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 ubwo yakurikiranaga imigendekere y’amatora mu Karere ka Bugesera agasaba abamaze kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera abasaba gukurikirana iterambere ry’umuturage ndetse n’imibereho ye harimo na gahunda zigenerwa abababaye kurusha abandi.
Ati: “Turabasaba rero kuzakora inshingano zabo neza zijyanye n’ubujyanama, gukurikirana imikorere y’akarere, igenamigambi; bakorere akarere, kandi igenamigambi rigomba guturuka ku muturage, mu mudugudu. Turabasaba rero ko bazagira uruhare cyane cyane rwo gufasha aho batuye; bakurikirana iterambere ry’aho batuye”.
Ati: “Turacyafihe ikibazo cy’imibereho myiza y’abaturage, turabasaba kuzadufasha muri icyo kintu cyane; kumenya abaturage bababaye kurusha abandi, abahabwa inkunga za Leta cyangwa abafatanyabikorwa, uburyo zibageraho, uburyo zikoreshwa.”
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Uwukuri Liliane watorewe kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera binyuze muri 30% b’abagore, yavuze ko nk’uwinjiye mu nama njyanama ku nshuro ye ya mbere agiye gutanga imbaraga ze akorera abaturage b’AKarere ka Bugesera nk’ugakoreramo nk’uko babihawemo impanuro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Uwukuri avuga kandi ko azakora ubuvugizi cyane cyane kurinda no gukurikirana abana baterwa inda.
Yagize ati: “Icyo numva ngiye gukorera abaturage b’Akarere ka Bugesera, ni ubuvugizi cyane ko iyo abantu twese dufatanyije tubasha kugira icyo tugeraho, tugiye kandi gukurikirana ibikorwa by’Akarere n’uko bishyirwa mu bikorwa.”
Yongeyeho ati: “Njyewe nk’icyo numva nzashyiramo imbaraga cyane, ni icyo kurinda no kugabanya umubare w’abana baterwa inda zitateganyijwe cyane ko biri mu byo nize kandi ndi n’umuganga, ndetse no kwigisha cyane ibijyanye no kuboneza urubyaro.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Bugesera David Mugiraneza, avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bwakiriye neza aba bajyanama bashya kandi bubitezeho kwihutisha iterambere ry’Akarere ryiyongera kuryo abo basimbuye bari baragizemo uruhare.
Ati: “Tubitezeho byinshi nk’abajyanama. Icyo tubatezeho rero ni uko akarere kacu ni karere gafite iterambere ryihuse; tubatezeho rero kuza kwihutisha iterambere ry’akarere, na ndetse no kuzana ‘Innovation’ ziyongera ku zo twari dusanganywe; hari byinshi abari basanzwe bakoze, abangaba rero nabo iyi manda nshyashya ije, tubafitiye icyizere ko bazadufasha mu iterambere ry’akarere muri iyi myaka itanu tugiye gutangira.”
Inama Njyanama nirwo rwego ruyobora Akarere, ikanatorera ibikorwa bigenerwa umuturage, gusa bigashyirwa mu bikorwa na komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abatekinisiye bo mu mirenge n’utugari.







