Tariki ya 13 Ugushyingo 2021 nibwo hazaba amatora y’abajyanama rusange mu turere twose tw’u Rwanda, ni amatora azaba mu buryo bwihariye butandukanye n’ubwajyaga bukoreshwa aho buri Murenge wagiraga umujyanama uwuhagararira mu nama njyanama y’Akarere.
Kuri ubu hari gutorwa abajyanama rusange kuva ku Mudugudu, Akagari mu gihe ku Murenge bazatorwa tariki ya 6 Ugushyingo naho ayo ku Karere abe tariki ya 13 Ugushyingo, abazatorwa akaba ari nabo bazatorwamo komite nyobozi y’Akarere.
Mu kiganiro cyihariye MUHAZIYACU yagiranye n’umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Kayiranga Frank, yasobanuye uko amatora azakorwa kuri iki cyiciro.
Icya mbere ngo abantu bakwiye kumenya ni uko nta mujyanama rusange uzongera guhagararira umurenge, ahubwo ngo abajyanama rusange bazatorwa mu Karere bagomba kuba 17.
Kayiranga asobanura iyi ngingo yakomeje agira ati “mbere buri Murenge wagiraga umujyanama rusange, hakiyongeraho 30%(abagore), ubu hazaba hari abajyanama rusange b’Akarere batorewe ku Karere hakiyongeraho 30%, n’abahagarariye ibyiciro byihariye”
Ubusanzwe uko itegeko ry’amatora ribiteganya ni uko aba bajyanama rusange bagomba gutorwa n’abaturage bose bo mu Karere, ariko kubera ko icyorezo cya COVID-19 cyahinduye byinshi n’uburyo amatora azakorwamo nabwo bwahinduwe n’ibwiriza rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu rigena uko aya matora azakorwa.
Inteko itora abajyanama rusange b’Akarere izaba igizwe n’abagize inama njyanama z’imirenge yose y’Akarere, hiyongeraho komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere na komite y’inama y’igihugu y’abagore mu Karere, ndetse na komite y’abafite ubumuga (ni ukuvuga ko ari abantu barindwi kuri buri cyiciro) hiyongeraho na 30% y’abagore bazaba batowe ku Karere.
Aya matora uko azakorwa n’imyiteguro yayo abakandida ku myanya y’ubujyanama rusange nta kwiyamamaza mu ruhame bizabaho mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19, ariko abakandida bemerewe kwiyamamaza hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, bakaba bamanika amafoto yabo ku biro by’uturere, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za radio na televiziyo ndetse n’ubundi buryo bwakoreshwa mu kwiyamamaza ariko hadahurijwe hamwe abantu benshi.
Abakandida ku myanya y’ubujyanama rusange mu Karere bemerewe gutangira kwiyamamaza guhera ku itariki ya 6 Ugushyingo (06/11/2021) ndetse no ku munsi w’amatora nyirizina nabwo abakandida bemerewe kwiyamamaza.
Nubwo kwiyamamaza bizatangira 06/11/2021 inteko itora izamenyekana yose kuya 09/11/2021 kuko ari bwo hazatorwa komite z’abagize ibyiciro byihariye (abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga)
Nyuma y’uko hatowe abajyanama rusange b’Akarere kuya 13/11/2021, hazakurikiraho amatora y’abagize biro z’inama njyanama mu turere na komite nyobozi z’uturere (ni ukuvuga ko ari bwo hazatorwa abayobozi bashya b’uturere) ni amatora azaba ku wa 19/11/2021.






