MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abo mu miryango itishoboye bahawe amatungo magufi bavuga ko biteguye kuyabyaza umusaruro

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
14/10/2021

Mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo hari imiryango 15 yahawe amatungo magufi azayifasha gutera intambwe iyivana mu bukene, abahawe aya matungo magufi bemeza ari intangiriro yo kwikura mu bukene.

Kuri uyu wa 13 Ukwakira mu murenge wa Kiramuruzi hari imiryango 15 yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu budehe yahawe ihene ebyiri kuri buri muryango.

Bamwe mu baturage bahawe aya matungo magufi bavuga ko azabafasha gutera intambwe ibavana mu bukene, nkuko byemezwa na Habineza Mussa yagize ati: “Baduhaye ihene ibyiri Kandi ihene ibyarira amezi atanu, nyuma yayo mezi zizaba ari esheshatu, umuntu ufite ihene esheshatu byanga bikunda yikura mu bukene.”

Aba baturage bahawe aya matungo magufi bemeza ko umusaruro wayo uzaterwa n’uburyo bo bazayitaho,

Mukamurenzi Hadija nawe yagize ati: “Nihaye gahunda y’imyaka itatu y’uko mba nikuye mu bukene nshingiye kuri izi hene mpahwe, impamvu ni uko n’ubusanzwe ndi umucumbitsi niyo mpamvu nihaye iyi myaka itatu.”

Hari umufatanyabikirwa w’Akarere ka Gatsibo witwa EHE (Education Health Economy) wahaye aba baturage ihene 30, kandi biyemeza no kubakurikirana kugirango amatungo bahawe azabagirire akamaro ntibahite bayagurisha,

Sheikh Muhoza Issa ni Umukozi wa EHE yagize ati: “Aba baturage bari ku rutonde rw’abatishoboye kandi bakwiye gufashwa, ni abaturage twahawe n’umurenge twahaye ubwo bufasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi Yankurije Vestine yemeza ko ibikorwa nk’ibi by’abafatanyabikorwa b’akarere bibafasha kwesa imihigo kandi bikanafasha abaturage kwikura mu bukene.

Yakomeje agira ati: “Amatungo magufi yahawe aba baturage ni umuhigo dufite wo gufasha abaturage bari mu buzima bugoye kugira ngo babashe gutera imbere, nyuma y’umwaka kugira ngo n”abo bazabe hari aho bigejeje.”

Mu Murenge wa Kiramuruzi hari abandi bafatanyabikorwa b’akarere babafasha kwesa imihigo abo barimo World Vision, AEER, Plan Rwanda n’abandi benshi babafasha kwesa imihigo iri mu ngeri zose.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboEHE

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Ababarirwa mu bihumbi 35 i Gahara begerejwe amazi meza

Kirehe: Ababarirwa mu bihumbi 35 i Gahara begerejwe amazi meza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU