MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahinzi barataka  guhabwa  shitingi zidakomeye, MINAGRI iti “Ntimukwiye guhora muteze amaboko”

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/02/2020
Ubu buryo bwo gusharika ibigori no kubyanika  muri hangari zikorwa n'abaturage buri mu bwifashishwa, ariko abahinzi bagaragaza ko bafite imbogamizi zo kutagira za shitingi zo kubitwikira (Ifoto: Manishimwe N)

Ubu buryo bwo gusharika ibigori no kubyanika muri hangari zikorwa n'abaturage buri mu bwifashishwa, ariko abahinzi bagaragaza ko bafite imbogamizi zo kutagira za shitingi zo kubitwikira (Ifoto: Manishimwe N)

Abahinzi b’ibigori bo mu Ntara y’Iburasirazuba ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku kibazo cya za shitingi zifashishwa mu gihe cy’isarura ry’ibigori.

Abahinzi bavuga ko shitingi bahabwa ziba zidakomeye, naho Minisiteri ikababwira  ko bakwiye kwigira ntibagahore bategereje ko ibyo bashaka byose babihererwa ubuntu.

Ni mu gihe ubusanzwe mu buryo bwo gutegura no kurushaho gufata neza umusaruro uba wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya A, bitewe n’imishinga ikorana n’amakoperative y’abahinzi b’ibigori, abahinzi bafashwa kubona ku buryo bworoshye shitingi zibafasha gutwikira umusaruro wabo mu gihe cyo kuwanika.

Muri iyi minsi uburyo busigaye bukoreshwa kandi bwamenyerewe n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba ni tekiniki  yo gusharika ibigori.

Ni uburyo budahenze bukorwa  ku bigori bigeze igihe cyo gusarurwa, bikurwa mu mirima bagafata ikigori uko cyakabaye ku bishishwa byacyo bakabizirikana ariko ibi bigori bigomba kuba bicuramye kugira ngo  n’iyo amazi yabigeraho ashoke, bakabyanika ku biti by’imitambiko byateguwe.  Aha ni ho abahinzi bakenerera shitingi cyane cyane abadafite ubwanikiro bwubatse dore ko baba bariyubakiye za hangari, izi shitingi zibafasha gutwikira umusaruro w’ibigori.

Shitingi ziteza abahinzi igihombo

Hari abahinzi b’ibigori bemeza ko shitingi bahabwa zidashobora kumara umwaka, ndetse ngo n’abazigura kuri bo ni igihombo gikomeye.

Umuyobozi wa Koperative KOPECUMA yo mu Karere ka Gatsibo yagize ati : “Shitingi duhabwa ziroroshye cyane, zimeze nk’amashashi, iyo umuyaga uje ari mwinshi zihita zicika, ni shitingi utakoresha ibihembwe bibiri by’ihinga”

Izi shitingi akenshi amakoperative azihererwa ubuntu ariko hari n’abazigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi.

Namahoro Olive,  umuhinzi muri koperative ya HIRWA  mu Karere ka  Rwamagana, yagize ati “Umwaka ushize izo shitingi twaraziguze zari 254, zose zaracitse nta n’imwe twakoresha ubu. Turasaba Leta ko yaduha izikomeye, n’ubundi tuzifata kuri Nkunganire zo ni ibihumbi 13FRW, Leta ikatwishyurira 50% natwe tukiyishyurira asigaye (6500frw)”

Aba bahinzi bavuga ko izi shitingi nyuma yo gucika baguze izindi nyamara ngo ibi ntibyari mu byo bari biteze dore ko bumvaga ko izi shitingi zagombye kuba zikomeye  kuko zicuruzwa n’ababifitiye uburenganzira, bakaba ntaho bahera bavuga ko  ari pirate.

Kimwe mu byangiza umusaruro w’ibigori harimo uruhumbu rutera indwara yo mu bwoko bwa “Aflatoxine”. Mu gukumira iryo yangirika,  akaba ari imwe mu  mpamvu abahinzi bagirwa inama yo kwanika ibigori byabo hejuru, ntibyanikwe hasi, ku rundi ruhande n’abahinzi b’ibigori bagasaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubafasha kubona  shitingi zikomeye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine  aherutse kwitabira  inama yibanze  ku gutegura neza kwita ku musaruro wo muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020A, yavuze ko amakoperative asaba za shitingi  kwishakamo ubushobozi, akwiye kwishamo ubushobozi, aho gutekegereza gusa ko Leta izazibaha.

Ati: “Ntabwo mukwiye kwirirwa muteze amaboko mutegereje ko ibintu byose Leta izabibaha, namwe mugire uruhare mubyo mushaka, ese mwebwe muri izo shitingi mukeneye ni ukuvuga ko ntazo mwashobora kwigurira? Rwose muve muri ibyo bintu byo guhora muteze amaboko ngo Leta izabafasha, ibintu namwe mwakwiye kuba mwishoboreye.”

Naho ku bijyanye nuko abahinzi bavuga  hari shitingi bagura zigahita zisaza, Dr. Mukeshimana yagize ati: “Niba shitingi barasanze ari mbi ntibazongere kuzigura.”

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB gifatanyije n’uturere tw’Iburasirazuba biyemeje  kurebera  hamwe umubare wa shitingi zikenewe, hakabarurwa izo amakoperative ashobora kwigurira n’ izizasigara zigatangwa na RAB.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ikipe ya Sunrise kucyumweru yatsinzwe na Kiyovu Sport ibitego 2-0 mbere y'umukino bifotozanya icyapa cya Gerayo Amahoro

Sunrise yasobanuye ihagarikwa rya Niyonkuru Vivien inasobanura intego zayo mu gikombe cy’Amahoro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU