Mu gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye abaturage bo muri aka karere kuba intumwa zo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge cyane cyane ku rubyiruko rutaciye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni ubutumwa Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Umwali Angelique, yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukwakira, ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbasabe yuko mwatubera intumwa cyane cyane mu bato n’urubyiruko, Turashima ko mwateye intambwe, ariko haracyari abakiri hagati mu nzira batari bagerayo, ariyo mpamvu nyamukuru Leta iba yashyizeho uku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko kuba hari kubaho ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge atari uko bidahari, ahubwo ko ari ukugira ngo bafate akaboko abakiri mu nzira, nabo bazamuke bagere ku ntera abandi bagezeho.
Ati: “Si uko ubumwe n’ubwiyunge bidahari ahubwo ni ukugira ngo twongere dufate akaboko ba bandi bakiri mu nzira, bakiri aho hasi, tubazamure bagere kuri iyi ntera. Bwa bukangurambaga bwihute, ntibujyanwe nange kuko ndi Visi Meya, …ahubwo twese tujyane ubwo butumwa tubuvuge turi umwe, kandi bugere kuri benshi. Niyo mpamvu nyamukuru natwe Akarere ka Bugesera tutasigaye inyuma mu gutangiza uku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge.”
Rurangwa Hassan, umugabo w’imyaka 53 warokotse Jenoside yahorewe Abatutsi muri 1994, muri uyu muhango yagabiye inka Biziyezu Vedaste w’imyaka 56 wagize uruhare mu kwica bamwe bo mu muryango wa Hassan mu gihe cya Jenoside.
Hassan avuga ko ubu bari gutera imbere kubera ubuyobozi bwiza bubigisha ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Turi gutera imbere kubera ubuyobozi bwiza. Ubumwe n’ubwiyunge ni ikintu cyiza, gituma abantu badashyamirana. Iyo wiyunze n’uwakwiciye ubwo tuba turi kwigisha rwa rubiruko cyane cyane rutazi ibyabaye ino mu Rwanda.”
Murereneza Verena wo mu Murenge wa Ntarama ahatangirijwe ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge ubu ni umugore wa Biziyezu Vedaste yagize uruhare mu kwica umuryango wa Hassan mu gihe cya Jenoside.
Murereneza avuga ko bagomba kwigisha abana babo ko umuntu ari nk’undi kandi bagakurikiza inzira y’amajyambere.
Yagize ati: “Abana bacu tubigisha ko bagomba gukurikiza inzira y’urukundo, inzira y’amanyambere kuko umuntu ari nk’undi.”
Murereneza abona ko no kuganira bituma abantu bongera kugarurirana icyizere no kutishishanya.
Biziyezu Vedaste wagize uruhare mu kwica abo mu muryango wa Hassan muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye umunyamakuru wa MUHAZIYACU ko abona ko ubumwe n’ubwiyunge buri gutera intambwe nziza.
Ati: “Ubumwe n’ubwiyunge uko mbubona, ndabona buri gutera intambwe nziza, kuko iyo mbona mugenzi wange twari twaragiranye ikibazo none tukaba tubanye neza, ntawasitaza undi cyangwa ngo abe yagambanira undi, tukaba tugeze ku rwego rwo kugabirana, ndumva rwose ubwiyunge tuburimo; ndabona n’abandi bose bazabasha kubwinjiramo baturebeyeho.”
Muri uyu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, imiryango igera kuri irindwi yahaye indi miryango irindwi amatungo, harimo imiryango ibiri yagabiye inka indi nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu Rwanda, tariki 01 Ukwakira buri mwaka inafatwa nk’umunsi wo gukunda Igihugu, ni itariki ifite amateka akomeye kuko ari ubwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangirijeho urugamba rwo kubohora u Rwanda, no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.









