Mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2022A ku rwego rw’Akarere ka Bugesera byabereye mu Murenge wa Rilima, Ubuyobozi bwasabye abahinzi gufata neza ibikorwaremezo bigamije guteza imbere ubuhinzi no guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere Umwali Angelique, watangije ku mugaragaro iki gihembwe cy’ihinga kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, yibukije abatuye i Rilima by’umwihariko gufata neza ibikorwaremezo byo mu cyanya cyuhirwa.
Ati: “Ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa na RAB, twabashije gutunganya iki cyanya cyuhirwa. Ubu tumaze kuhatangiriza ibihemwe cy’ihinga cya season A 2022, aho abaturage bahinze hegitari 25, bateye ibishyimbo bigenewe ubutubuzi; bikungahaye ku butare. Ubundi buso buteyeho imboga kandi twifuza ko butazaba ubuhinzi bwa gakondo, ahubwo ni ubuhinzi buzababyarira umusaruro.”
Yakomeze agira ati: “Icyambere rero tubasaba ni ugufata neza ibi bikorwaremezo bahawe, icya kabiri ni ukubibyaza umusaruro kugira ngo bibateze imbere, kandi by’umwihariko muri iki gihembwe turakangurira abahinzi kubyaza umusaruro ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi, bakabuhingaho imbuto nziza z’ibihingwa byatoranyijwe, kugira ngo hazaboneka umusaruro mwinshi kandi mwiza; bityo ubukungu bwiyongere.”
Mu bikorwa byo kuhira bahawe birimo kwegerezwa amazi bazajya bifashisha mu kuhira imyaka yabo. Abaturage bakavuga ko ari igisubizo kuko mbere bagorwaga no kubona umusaruro uhagije kubera izuba ryinshi ryacanaga muri iki cyanya bityo imyaka yabo ikuma itarageza igihe cyo kwera.
Murenzi Jean Pierre utuye wo mu Murenge wa Rilima mu gace iki cyanya cy’ubuhinzi giherereyemo, yabwiye MUHAZIYACU ko ari amahirwe bahawe bagiye kuyabyaza umusaruro, Ati: “Niba twari kuri rimwe, ubu tugiye guhita tuzamuka tugere kuri kabiri, ibi natwe biragushimisha kuko ari iterambere mu buhinzi.”
Mukagasana Domina, ukorera ubuhinzi muri iki cyanya cyuhirwa na we yavuze ko banejejwe no kwegerezwa bimwe mu bikorwaremezo bizajya bibafasha mu buhinzi ndetse utibahiwe n’ubworozi.
Ati: “Tunejejwe no kuba ubuyobozi bufatanyije n’indi mishinga baratwubakiye bimwe mu bikorwa bizadufasha mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bitewe no kubona amazi ahagije batuzamuriye bayakuye muri kiriya kiyaga, bakayageza mu mirima yose.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda-RAB Station ya Rubilizi ikorera mu turere twa Bugesera ,Rwamagana n’Umujyi wa Kigali, Sendege Norbert, avuga ko mu bihe byashize Akarere ka Bugesera kagiraga ikibazo cyo kweza, none ubu kakaba kitezweho kugaburira Igihugu.
Ati: “Muri iyi myaka micye ishize, rwose Bugesera irimo kweza, ikabona umusaruro uhagije, ndetse ikanasagurira n’amasoko. Muri iki gihe urabona ko imboga nyinshi nta handi ziri kuva uretse muri Bugesera.”
Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2022A, ni igikorwa cyatangirijwe mu cyanya cyahariwe ubuhinzi bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare. Ku ikubitiro mu Murenge wa Rilima hatewe ubuso bungana na hegitari 10, izindi 15 zikaba ziteyeho imboga zunganira abaturage mu mibereho yabo.











