Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwafashe icyemezo cy’uko nta muturage uzongera gukoresherezwa ubutaka mu gikunze kwitwa inyungu rusange mu gihe nta ngurane ikwiye yahawe.
Ikibazo cyo kudahabwa ingurane gikunze kugaragara, mu bibanza biri mu mijyi aho abaturage batwarirwa ubutaka babwirwa ko hagiye gucamo imihanda izatuma ibibanza byabo byongererwa agaciro.
Iki kibazo kandi gikunze kugaragara ahari imyaka y’abaturage irimburwa kandi abaturage ntibishyurwe aho bigaraga ni mu mihanda ikorwa na VUP, aha naho abaturage basabwa gutanga ubutaka bwabo bugacishwamo umuhanda ndetse abenshi muri abo bakavuga ko badahindurirwa ibyangombwa by’ubutaka.
Zimwe mu ngero zitangwa n’abaturage bavuga uko babangamiwe n’uko umuhanda wacishijwe mu masambu yabo ntibahabwe ingurane.
Mutarambirwa Theoneste ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyiginya, yagize ati: “Ikibazo cy’imihanda bakizanye badutunguye twaracyumvaga rwoe ko ari ibikorwa by’amajyambere, ariko baza baradutunguye batwangiriza imyaka mu guca imihanda ni cyo kibazo twagize, naho ubundi iyaka bayitwishyuye nta kindi kibazo twagira kuko imihanda ni iterambere.”
Undi muturage nawe yemeza ko isambu ye bayiciyemo kabiri, bacishamo umuhanda, yagize ati: “Narimfite urutoki runini barucishamo umuhanda wa metero zirindwi n’ahari hasigaye bahamena ibitaka.”
Ibi bibazo kandi bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ryawo ryo mu Rwanda, Transparency International (TI Rwanda).
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa TI Rwanda, kuri iki kibazo yagize ati: “Muri VUP hari ikibazo cyo kurandura imyaka y’abaturage batagishijwe inama, kurandura imyaka y’abaturage biteranya Leta n’abaturage, mukwiye kubaha amakuru mukajya nabo inama mukabumvisha ko ibigiye gukorwa biri mu nyungu zabo ariko kandi ntibabangamire uburenganzira bwabo ku mitungo.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, nawe yemeza ko iki kibazo gihari, agakomeza agira ati: “Niba umuhanda ugiye kubakwa ahantu nta ngurane ihari uwo muhanda ukwiye kuwureka (aha yabwiraga abayobozi b’uturere n’imirenge by’iburasirazuba), abazakora ibinyuranyije nibyo bazabyirengera; nta muntu ukwiye gukora ku butaka bw’umuturage nta ngurane amuhaye”
Guverineri Mufulukye akomeza vuga ko hari uburyo bwari busanzwe bw’uko umuturage yumvikana n’ubuyobozi akemera ko hari igice cy’ubutaka bwe gikorwaho, gusa ngo igikwiye guhinduka ni uko uwatanze ubutaka bwe anahabwa icyemezo gishya cy’ubutaka dore abenshi batagihabwa bagakomeza kubarurwaho na bwa bundi bwacishijwemo umuhanda.






