MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gishari: Bamaze imyaka irindwi bategereje gusubizwa ibyangombwa by’ubutaka byatwawe na Polisi amaso yaheze mu kirere

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
20/09/2021

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Bwisanga hari abaturage baguriwe igice cy’ubutaka bwabo na Polisi y’u Rwanda, batanze ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo Polisi ikureho igice yaguze ntibabisubizwa, hakaba hashize imyaka irindwi bategereje.

Ikibazo cy’aba baturage kizwi kuva mu mwaka wa 2014 n’inzego zitandukanye nyamara kugeza ubu ntikirakemurwa, ahubwo hari ukwitana ba mwana hagati ya Polisi n’abashinzwe ubutaka mu Karere ka Rwamagana, ni ikibazo cyabyaye ibindi bishamikiyeho byo kutagira uburenganzira ku butaka kuko nta byangombwa byabwo abaturage bafite.

Uko ikibazo giteye

Ikibazo cy’aba baturage cyatangiye mu mwaka wa 2014 ubwo ikigo cya Polisi y’u Rwanda cya Gishari cyaguraga ubutaka bw’abaturage mu rwego rwo kwagura ubuso bwacyo, aba baturage barabariwe barishyurwa.

Hagurwaga igice cy’ubutaka ubundi umuturage akabusigarana, abaturage bavuga ko bishyuwe neza nta kibazo nyuma yo kugurirwa basabwe gutanga ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo bige guhinduzwa, Polisi ikureho ubwo yaguze, n’abaturage basigarane ubwabo kuva icyo gihe kugeza ubu nta byangombwa bafite, ndetse ntibanabwirwa impamvu byatinze.

Bamwe mu baturage baguriwe na Polisi bavuga ko bifuza ko basubizwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo batagurishije kuko kutabugira hari amahirwe menshi byababujije.

Mushimiyimana Rahab ni umwe muri aba baturage yagize ati: “Muri 2014 nibwo Polisi yaje kugura hano mu Kanogo, baguze igipande kimwe ubutaka bwose ntibabutwara, batwaye igipapuro cy’ubutaka bavuga ko bagiye gukuraho ubwabo bagasiga ubwacu kugeza na n’ubu ntacyo turabona, turifuza ko ababishinzwe badukurikiranira ikibazo tukabona ibyangombwa by’ubutaka bwacu.”

Bugingo Paulin ni umwe mu bashimangira ko icyangombwa cy’ubutaka batahawe bagikeneye kugira ngo muri bo bumve batuje, yakomeje agira ati: “Nta gipapuro cy’ubutaka baduhaye ariko polisi yaduhaye kiriya kiriho inimero.”

Buri muturage waguriwe afite urupapuro rwanditseho ubutaka yaguriwe, ubwasigaye n’igishushanyo cyabwo, hari n’abafiteho nimero za telefoni z’umupolisi wakurikiranaga ikibazo cyabo

Hari ibindi bibazo bigishamikiyeho

Abaturage batuye muri Bwisanga bavuga ko kutagira icyangombwa cy’ubutaka byatumye batangira guhura n’ibindi bibazo nkuko bivugwa na Nyirasoni Dative nawe waguriwe na Polisi aho. Yagize ati: “Kuva icyo gihe kugeza ubu twohererezwa ubutuma bugufi butwibutsa gusorera ubutaka, kandi ntabwo dufite.”

Abatuye muri aka Kagari ka Bwisanga baguriwe na Polisi aba mbere bacitse intege bumva ko ubutaka bwabo bwatwawe burundu kuko ngo nta cyangombwa cy’ubwo bitirirwa bafite, ahubwo ibyo kubabwira ko bazabusubizwa ari ukubabeshya, bavuga kuva icyo gihe ntawabona amashanyarazi cyangwa amazi kuko kubisaba ujyana icyangombwa cy’ubutaka.

Mukarubibi Shadia nawe ni umwe muri aba baturage yagize ati: “Ubutaka dufite nta cyangombwa cya burundu bugira igihe cyose uwabishaka yabwisubiza, ubu ntushobora kuzana amazi, ntiwazana umuriro, ntiwasana inzu, ntiwaguza banki, dukeneye kugira uburenganzira nk’ubwa abandi baturage bafite ubutaka bwabo.”

Ukwitana ba mwana

Iki kibazo kimaze imyaka irindwi cyateye benshi kwibaza icyakozwe muri iyi myaka yose, ikinyamakuru MUHAZIYACU cyavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, abashinzwe serivisi y’ubutaka ishyirwa mu majwi na Polisi y’Igihugu mu kudindiza imikemurire y’iki kibazo, ndetse na Polisi ishinjwa n’abaturage ko itabahaye ibyangombwa byabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko igihe Polisi yarangizaga kwishyura abaturage, ikanatwara ibyangombwa by’ubutaka, Polisi yari ifite inshingano zo kujya kubihinduza kugira ngo isigarane igice cyayo, n’abaturage babone ubutaka bwabo bafitiye ibyangombwa, nkuko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamduni, kuri iki kibazo yabwiye umunyamakuru wa MUHAZIYACU ko ubwo abaturage barangizaga kwishyurwa dosiye yabo yagejejwe muri serivisi y’ubutaka mu Karere ka Rwamagana (One Stop Center).

Yakomeje agira ati: “Polisi yatanze ibyangombwa by’ubutaka, ubwo rero ikibazo kiri mu bashinzwe iby’ubutaka, ikibazo cyose kiri mu bashinzwe ubutaka kuko kuva muri 2014 Polisi yakemuye ikibazo yari ifitanye n’abaturage, kugeza n’uyu munsi hari umukozi ubishinzwe ukurikirana iki kibazo.”

Gahunzire Theogene ni umuyobozi w’ibiro bishinzwe ubutaka mu Karere ka Rwamagana, yemeza ko inyandiko z’iki kibazo cya Polisi n’abaturage bakimenye mu mwaka wa 2018 (mu myaka ine nyuma yuko abaturage baguriwe) ngo inyandiko ya nyuma yuzuye yo yabagezeho muri uyu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Kamena, ubwo Polisi yabandikiye ibaruwa ibagaragariza ko ibibazo bindi biri muri ubu butaka izabyirengera, iyo nyandiko niyo izashingirwaho kugira ngo abaturage bahabwe ibyangombwa byabo by’ubutaka.

Uyu muyobozi w’ishami ry’ibiro by’ubutaka ntasobanura impamvu yatumye iyo dosiye babonye muri 2018 batarayikurikiranye ngo bakemure ikibazo cy’abaturage, yakomeje agira ati: “Tumaze iminsi dufite ikibazo cya Interineti dukoresha muri sisiteme yacu (Itangazo Akarere kanditse ku wa 15 Nzeri 2021 rigaragaza ko kuva 02 Nzeri 2021 hari ikibazo mu muyoboro wa murandasi bituma sisitemu ya LAISLand Administrator Informtion System itari gukora). Ubu yakize kandi ikibazo cya mbere duheraho ni iki cy’abaturage na Polisi”

Muri serivisi z’ubutaka bavuga ko ibibazo by’aba baturage bitandukanye, hari abafite ubutaka bubarirwa mu mituririre, hakaba n’abandi bafite ubutaka bubarirwa mu buhinzi, aba bose bashyizwe mu gatebo kamwe nyamara ngo abafite iby’imiturire bo nta kindi kibazo bafite ni uguhindurirwa gusa, n’aho abafite iby’ubuhinzi bisaba ko aho batuye hashyirwa mu miturire dore ko igishyushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kigena ko muri ako gace ari ukuhatura, gusa ngo ntikiremezwa n’inama njyanama y’akarere.

Ubuyobozi bw’akarere burahumuriza abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwizeza abaturage ko ikibazo cy’ibirarane by’imisoro yo kuva mu mwaka wa 2014 cyahawe umurongo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry, yagize ati: “Ubu kubishyuza umusoro turabara ubutaka bwose kuko ntabwo burabakurwaho, ariko hari uburyo Inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yasoneye abaturage bose bari bafite ibirarane by’imisoro n’ibihano kuva mu mwaka wa 2018 gusubiza inyuma.”

Gitifu Kakooza avuga ko aba baturage bari kubarirwa kuva muri 2018/2019, kugira ngo abaturage bazabashe kwishyura imisoro bisaba ko bazabanza guhabwa urupapuro rwemeza ingano y’ubutaka basigaranye.

Bugingo Paulin ni umwe mu baturage baguriwe na Polisi
Bamwe mu baturage baguriwe na Polisi. (Amafoto: Mbangukira T.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Ibitekerezo 2

  1. Bugingo says:
    5 years yahise

    Uwo mutegetsi wo mu biro by’ubutaka ko afite indimi nyinshi? Ubwo se ikibazo avuga cyatumye badafasha abaturage ni ikihe? Ni uko se system yabo yapfuye kuva ejobundinku itariki 02, ni uko se ubutaka bumwe ari ugutura ubunsi guhinga?. Iriya nzu y’ubutaka iberamo byinshi, nyamara ubwo iyo baba baramuhaye akantu aba yarabirangije cyera. Njya nibaza umunsi iki gihugu na media yicecekeye aho kizagana.

    Polisi yo aha yarangaranye niyo yari ikwiye kubijyamo mpaka birangiye ariko urabona ko uko isubiza hari aho yabirekeyw irituriza

    Mwakoze banyamakuru buriya biraje bikemuke

    Reply
  2. Peter Bogere says:
    5 years yahise

    Ubwo biri muri services z’ubutaka ahubwo BIRAZAMBYE kurushaho kuko iyi service i Rwamagana ni nkaho itabaho! Ikora nabi cyane bitewe no gushaka ruswa igihe cyose!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibibazo abafite ubumuga bw’uruhu rwera bibaza, ibisubizo byabyo n’inama

Ibibazo abafite ubumuga bw’uruhu rwera bibaza, ibisubizo byabyo n’inama

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU