Aborozi 114 bari mu matsinda 47 bo mu mirenge ya Nyarubuye na Mpanga mu Karere ka Kirehe, bari bamaze imyaka isaga 20 badafite uburenganzira ku butaka bwabo, bahawe ibyangombwa bya burundu by’ubukode bw’ubutaka buri ku buso bwa hegitari 555
Igikorwa cyo kubashyikiriza ibyo byangombwa by’ubutaka cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama, kinitabirwa n’abagize komite y’umutekano y’Akarere ka Kirehe
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye aborozi ko igikorwa cyo kubaha ibyangombwa bya burundu kigamije kubaha uburenganzira ku butaka bwabo kugira ngo babubyaze umusaruro,
Yagize ati: “Ibyangombwa by’ubutaka bizafasha aborozi kugana amabanki n’ibindi bigo by’imari bikazatuma bongera umusaruro uturuka mu bikorwa by’ubworozi.”
Yibukije aborozi ko bagomba gusinya amasezerano yo kuzamura umusaruro w’umukamo kandi bakubahiriza icyemezo cyo kutarenza ubuso bwa 30% mu bikorwa by’ubuhinzi bukorwa mu rwuri.
Ibyangombwa by’ubutaka biri gutangwa, ahanini biri guhabwa abaturage bari barahawe inzuri mu mwaka w’2003 ariko bikagaragara ko hari bagenzi babo bagiye babwiyandikaho mu buryo bw’amanyanga n’aho byagaragaye ko abaturage bamwe bigabije ubutaka bwa Leta.
Amakuru MUHAZIYACU ikesha Akarere ka Kirehe, agaragaza ko mu gikorwa cyo gukosora ibyangombwa, Akarere kagaruje hegitari 275 abaturage bari bariyandikishijeho. Gahunda nk’iyi yo gutanga ibyangombwa bya burundu by’ubutaka ku baturage, izakomereza n’aharimo mu mirenge ya Mpanga na Nasho.









