MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Hatangijwe itera ry’ubwoko bushya bw’imigano ku nkengero z’ibiyaga

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
28/01/2022

Ku bufatanye n’umushinga ‘East Africa bamboo forestry industry LTD’, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangije igikorwa cyo gutera imigano mishya yo mu bwoko bwa ‘Phyllostachys edulis’ ije kunganira iyari isanzwe iteye ku nkengero z’amazi yo mu bwoko bwa ‘Alundinaria alpina’

Iki gikorwa cyo gutera imigano cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mutarama, ku nkengero z’Ikiyaga cya Cyohoha Nord, aho abaturiye iki kiyaga bavuga ko biteguye kubungabunga ubu bwoko bushya bw’imigano ngo kuko buzabahesha akazi bitewe n’umumaro wayo,

Sinamenye François utuye mu Murenge wa Musenyi Akagari ka Nyagihunika avuga ko bagiye kubona akazi kubera uyu mushinga wo guhinga imigano muri aka karere,

Ati: “Tugiye kubona akazi, nkatwe dukora nyakabyizi tuzajya dukora baduhembe amafaranga dutunge imiryango yacu.”

Rutaganda Jean de Dieu na we utuye mu mu Kagari ka Nyagihunika ari mu bamaze kubona akazi ko gutera iyi migano akaba afite n’icyizere cyo kuzahindura ubuzima bitewe nuko kandi uyu mushinga ‘East Africa Bamboo forestry industry LTD’ ugiye kubaka uruganda rutunganya bimwe mu bikoresho bikorwa hifashishijwe igihingwa cy’imigano.

Ati: “Dufite icyizere kuko twamaze kubonamo akazi, kuko barayizana tukayitera tugahembwa tukabasha gutunga imiryango. Dufite n’icyizere cy’uko umunsi yakuze bazanye inganda zayo tuzabonamo n’akazi karambye.”

Mukanyangezi Serafine ni umunyeyi w’abana babiri, avuga ko uyu mushinga uziye igihe ngo kuko bahawe akazi ka buri munsi.

 

Aganira na MUHAZIYACU, Umuyobozi mukuru w’umushinga ‘East Africa Bamboo forestry industry LTD’, Ting Kuo Yu, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bikwiye guhingwamo imigano, kandi ko mu gihe bagitegereje ko iyi bari gutera ikura bazaba bari gukoresha isanzwe iteye ku nkengero z’ibiyaga mu gukora ibikoresho birimo nk’impapuro

Ati: “U Rwanda ruri mu bihugu byambere bibereye igihingwa cy’imigano, rero tuzakoresha isanzwe hano mu Rwanda mu gihe iyo turi gutera yo mu bwoko bwa ‘Moso bamboo’ itarakura.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG. Emmanuel K.Gasana witabiriye iki gikorwa cyo gutera imigano mishya, yavuze ko nk’Intara ndetse n’Akarere biteguye gufatanya n’umushinga ‘East Africa Bamboo forestry industry LTD’ guhinga ubu bwoko bw’imigano bwa ‘Phyllostachys edulis’ cyangwa ‘Moso bamboo’ mu magambo yo mu rurimi rw’ Igishinwa.

Ati: “Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera; twiteguye gufatanya namwe muri uru rugendo.”

Mu gushishikariza ba rwiyemezamirimo gushora umushinga wo guhinga imigano, yavuze ko kuba mu Ntara y’Iburasirazuba hari umubare munini w’ibiyaga, ari amahirwe kuri bo yo kwigana ibikorwa by’uyu mushinga ‘East Africa Bamboo forestry industry LTD’, bagatera ahataragerwaho.

Ati: “Ibiyaga bigera kuri 31 dufite mu Ntara y’Iburasirazuba bikeneye guterwaho ibiti nk’ibi.Ni umwanya kuri ba rwiyemezamirimo wo gutera ahandi hakwiye hugingwa ubu bwoko bw’imigano.”

Ubu bwoko bw’umugano bwatangiye guterwa mu turere twa Bugesera,Ngoma na Rwamagana, aho mu Gihugu hose uyu mushinga wahawe ubuso bungana na hegitari 2,119, aho ibikorwa byo gukurikirana uyu mushinga bizatwara amafaranga agera kuri Miliyari eshatu mu gihe cy’imyaka itanu.

CG Gasana K.Emmanuel Uyobora Intara y’Iburasirazuba atera umugano(Amafoto: Bashimiki R.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraIburasirazubaImigano

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abaturage biyujurije ivomo ryatwaye arenga miliyoni ebyiri Frw

Bugesera: Abaturage biyujurije ivomo ryatwaye arenga miliyoni ebyiri Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU