Umugabo wo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana yagiranye amakimbirane n’umugore we bituma ahitamo kwiyahura, umurambo we ukaba wagaragaye ureremba hejuru y’amazi mu kiyaga cya Muhazi.
Amakuru atangazwa na bamwe mu baturage bari baturanye n’uyu mugabo nuko yiyahuye kuri uyu wa 14 Werurwe ku masaha y’igicamunsi, havugwa ko yari amaze igihe agerageza kwiyahura abantu bakamufata bakamubuza, ku buryo basaga nk’abamuhora hafi kugirango ataziyahura.
Uyu mugabo yari atuye mu Kagari ka Budahanda mu Mudugudu wa Rwamiyange, intandaro yo kwiyahura kwe ngo ni amakimbirane yagiranye n’umugore we kuva ku wa Gatandatu kuya 13 Werurwe.
Yatinze gutaha ari mu kabari, ageze mu rugo iwe atongana n’umugore we cyane kugeza ubwo uyu mugabo yabwiye umugore we ko ari ubwa mbere n’ubwanyuma bapfuye ko yatinze mu kabari, kuva ubwo ngo yagize umujinya ashaka kwiyahura abaturage bamuba hafi, bo bibwira ko ari ay’ubusinzi yageze naho ajya hejuru y’ikiraro abaje kumubuza kwiyahura akajya abatera amabuye.
Nkuko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Muhoza Theogene ngo ku cyumweru kuya 14 Werurwe mu masaha ya saa munani nibwo habonetse imyenda y’uyu mugabo aho yari iri ku nkombe, abaturage bakomeza gushakisha baraheba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Werurwe nibwo umurambo wa nyakwigendra wagaragaye ureremba hejuru y’amazi, nibwo hitabazwaga inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi (marine) ngo zize kubafasha gukuramo umurambo.
MUHAZIYACU yamenye kandi amakuru ko mu byo uyu mugabo yapfaga n’umugore we harimo gucana inyuma ku mpande zombi, aho uyu mugabo yanateye inda undi mugore ndetse anabyarana n’undi mukobwa wabaga mu rugo rwabo, harimo kandi amafaranga bagurishije isambu i Rusizi aho bari batuye mbere; umugabo agashinjwa kuyakoresha nabi byanamuviriyemo kwirukanwa n’umugore we ariko aza kongera kugarurwa mu rugo.
Amakimbirane n’ubusinzi nibyo bivugwa ko byaba byateye uyu muturage kwiyahura, abaturage bakaba basabwa kubyirinda, Gitifu Muhoza Theogene hari icyo yisabira abaturage, yagize ati: “Turasaba abaturage kubana mu mahoro n’ubwumvikane, bakirinda amakimbirane yo mu ngo.”
Abaturage baturiye ikiyaga cya Muhazi basabwa kwirinda kukirohamo, dore ko mbere y’uko hakazwa ingamba zo kurinda ku myaro yose y’iki kiyaga hari abaturage bakifashishaga mu kwiyahura nk’uburyo bworoshye, uyu nyakwigendera bivugwa ko we atakoresheje umwaro ahubwo yaciye ahegereye imirima y’abaturage ho hatarindwa n’abanyerondo bahora ku mwaro.






