Imvubu yishe umugabo umwe muri babiri bari bitwikiriye ijoro bajya kuroba mu buryo butemewe mu Kiyaga cya Sake, ku ruhande rw’Umurenge wa Rukumberi.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU agaragaza byamenyekanye i saa moya za mugitondo zo kuri iki cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, mu gihe iyo mvubu yo yishe uyu mugabo mu ma saa sita z’ijoro rya tariki 11 rishyira none ku ya 12 Nyakanga.
Uwishwe n’imvubu ni umugabo witwa Uwizeyimana Emmanuel w’imyaka 30, wari utuye mu Mudugudu wa Kabonero, Akagari k’Ihanika, Umurenge wa Jarama, we na mugenzi we ngo imvubu yabamenesheje bari mu bwato mu Kiyaga cya Sake ku ruhande rw’Umurenge wa Rukumberi mu Mudugudu wa Rugenda I, Akagari ka Rubona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi Mbarushimana Ildéphonse yabwiye MUHAZIYACU iby’uko aya makuru yamenyekanye.
Ati:”Bari abantu babiri ariko ni abo mu Murenge wa Jarama, ubwo rero baje mu Kiyaga cya Sake ariko ku ruhande rwacu mu Murenge wa Rukumberi, …bararoba ariko mu buryo butemewe nijoro mu ma saa sita, imvubu rero nibwo yakubise ubwato, uko ari babiri bagwa mu mazi, umwe aroga arambuka ahita aza iwacu Rukumberi, ni na we waje gutanga amakuru mugitondo y’uko mugenzi we wasigaye mu mazi imvubu yamukurikiye mu mazi, kugeza imwiciye mu mazi.”
Gitifu Mbarushimana Uyobora Umurenge wa Rukumberi yakomeje avuga ko atari ibintu bimenyerewe ko abantu bicwa n’imvubu muri ubu buryo, bibabaje kandi birimo isomo, akaba ari ho ahera atanga ubutumwa.
Ati : “Birimo isomo, abantu bagomba kwirinda uburobyi butemewe, ntabwo bikwiye abantu kwitwikira ijoro. Ubusanzwe muri ibi biyaga byacu hano hari koperative zikora uburyo buzwi, kinyamwuga, ku buryo n’iyo habayeho n’ikibazo uburyo bwo gutabara birihuta, ariko urumva iyo umuntu yagiyemo muri ubwo buryo butazwi, butemewe, habamo ikibazo bakanicecekera , ugasanga n’ubutabazi umuntu yari buhabwe akajya kubuhabwa umuntu yamaze kuhatakariza ubuzima.”
Umubiri w’ Uwizeyimana Emmanuel wishwe n’imvubu, wabonetse ukurwa mu mazi ku bufatanye bw’abaturage, na ho umugabo mugenzi we bari bari kumwe warokotse we yasubijwe mu Murenge avukamo i Jarama.





