MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umugabo yatemye mugenzi we amuziza kumwahirira icyatsi

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
06/03/2021

Umugabo wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, yaraye atemye mu buryo bukomeye undi mugabo baturanye amaguru n’amaboko amuziza kumwahirira icyatsi.

Byabereye mu Mudugudu w’Akayenzi mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini.

Uwatemwe yitwa Harerimana Alphonse afite imyaka 45, naho uwamutemye azwi ku izina rya “Gitufu” afite afite imyaka 40.

Rukeribuga Joseph uyobora Umurenge wa Gahini aganira na MUHAZIYACU yavuze ko ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, umugabo watemye mugenzi we kuri ubu ngo aracyashakishwa.

Ati: “Yamuzizaga kumutemera icyatsi no kucyonesha, uwo mugabo yageze ku cyatsi cye ahita ajya kureba umuturanyi we kuko ngo ariwe yajyaga akeka ko abwiba, agezeyo aramutema mu buryo bukomeye ku kaguru n’akaboko ubundi arahunga.”

Gitifu Rukeribuga yakomeje avuga ko kuri ubu uwatemwe akirwariye ku Bitaro bya Gahini mu gihe inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bari gushakisha uwo wamutemye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kayonza

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Impanuka yo mu kirombe ihitanye umusore w’imyaka 23

Gatsibo: Impanuka yo mu kirombe ihitanye umusore w'imyaka 23

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU