MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gutwara imodoka uvugira kuri telefone ntibikiri ikosa mu gihe utayifashe mu ntoki

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
29/12/2025
Kuri uyu wa Mbere, Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje umushinga w'itegeko rigenga ikoreshwa ry'umuhanda

Kuri uyu wa Mbere, Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje umushinga w'itegeko rigenga ikoreshwa ry'umuhanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko kuvugira kuri telephone utwaye ikinyabiziga bizajya biba ari ikosa gusa mu gihe utwaye ikinyabiziga afashe telefone mu ntoki.

Ibi Minisitiri w’ibikorwaremezo, yabigarutseho kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025, ubwo yari mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Muri iyi nteko, Abadepite basesenguraga ingingo z’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, aho hagaragajwe ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki bitabarwa nk’ikosa nk’uko Umushinga w’iteka rishya rya Minisitiri ufite ikoreshwa ry’imihanda mu nshingano ingingo yaryo 156 ibiteganya.

Perezida wa Komisiyo Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Depite Tumukunde Hope Gasatura, yavuze ko kuvugira kuri telefoni utayifashe mu ntoki nta kibazo kirimo.

Mu kubitangaho umucyo, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko iri tegeko rizajya rihana umuntu utwara ibinyabiziga afashe telefone mu ntoki, agenda areba amashusho cyangwa yayishyize ku gutwi.

Yagize ati: “Utwara ikinyabiziga ari gukoresha telefoni yandika, asoma, akoresha telefoni ayifatiye ku gutwi, areba amashusho cyangwa ibindi birangaza aba akoze ikosa. Ni ukuvuga ngo itegeko ryashyize imbaraga mu by’ukuri ku byatuma ugira impanuka.”

Yakomeje agaragaza ko mu gihe utwaye ikinyabiziga avugira kuri telefone yashyize muri ‘loud speaker’ cyangwa yayihuje n’imodoka agenda ayivugiraho, icyo gihe nta kosa, ati: “Mu gihe telefoni irambitse hasi, ihujwe n’imodoka ntabwo byitwa ikosa, bibarwa nk’aho waba ari kuganira n’umuntu mwicaranye mu modoka. Ndagira ngo mbitangeho umucyo.”

Polisi y’u Rwanda ihora ishishikariza abakoresha umuhanda kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato by’umwihariko iziterwa n’uburangare, ubusinzi, umuvuduko ukabije n’ibindi. Ibi binagera ku rwego polisi ikora ubukangurambaga bwa “Turindane”, “Gerayo amahoro” na “Tunywe Less”.

Kwirinda gukoresha telefone utwaye ikinyabiziga ni imwe mu ngingo ikunzwe kugarukwaho n’uru rwego mu gihe hari gukorwa ubu bukangurambaga.

Iryo teka rishya kandi riteganya ko abashoferi bazajya bakora amakosa bazajya banakurwaho amanota nk’aho mu gihe umushoferi akoze impanuka agahunga, azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye imodoka ishyirwamo akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko ‘Speed Governor’ ntagakoreshe, azajya ahanishwa gukurwaho amanota atanu,

Umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, gutwara ikinyabiziga udafitiye uruhushya, kurenza umuvuduko no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara azwi nka ’Feux Rouges’ azajya akurwaho amanota atatu mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefoni utwaye hazajya hakurwaho amanota abiri.

Mu myaka ine ishize, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nibura impanuka zo mu muhanda zimaze guhitana abasaga 2,900 mu mpanuka zirenga ibihumbi 41 zabaye.

Mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda y’ibihano ku byaha bakoze mu muhanda igaragaza ko abantu 409,148 barengeje umuvuduko batwaye ibinyabiziga; mu gihe 94,843 bafashwe batwaye imodoka barangaye.

Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iby’ikibumbano cy’ibiranga Akarere ka Ngoma cyari kubakwa ahazwi nka Rompuwe bigeze he?

Iby'ikibumbano cy'ibiranga Akarere ka Ngoma cyari kubakwa ahazwi nka Rompuwe bigeze he?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU