Koperative umunani zo mu Karere ka Bugesera zahawe miliyoni 225Frw so kwishyura abahinzi bari bafatiye ubwishingizi ibihingwa byabo bikaza kwangizwa n’imvura yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ni amafaranga bahawe binyuze muri gahunda yatangijwe na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yiswe “Tekana Muhinzi Mworozi Urishingiwe”; iyi gahunda isaba abahinzi gushinganisha ibihingwa byabo aho bishyura 60% leta ikabishyurira 40%.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020 hari hagezweho kwishyura abahinzi bo mu Karere ka Bugesera. Koperative zishyuwe harimo CODUMUGA na CORIMARU zihinga umuceri, zifite ubuso bwishingiwe bungana 545.83 kuri CORIMARU ndetse na 105.25 kuri CODUMUGA.
Kalisa Ladislas, umuyobozi wa Koperative CORIMARU yavuze ko mbere y’uko bagobokwa bari bafite igishanga kinini kuko bateganyaga kweza toni ibihumbi bitatu ariko baza guhura n’ibiza by’imvura byangije hegitari zingana na 600.
Ati: “Mbere y’uko tugobokwa, twari dufite igishanga kinini kandi cyose cyari kigiye kwera. Ariko amazi yaraje arusha ingufu urugomero rwari ruhari yinjira mu gishanga cyacu cy’umuceri. Abaturage bari bacitse intege ariko turashimira ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibyihutirwa kugira ngo dusubire mu byacu.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yashimiye aya makoperative yabashije gufasha abanyamuryango gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo, avuga ko guhangana n’imvura nyinshi ikunze kwica imyaka yabo hakwiriye kongerwa imirwanyasuri.
Ati: “Igisubizo gikomeye gihambaye ni ugukomeza gahunda zikomeye zo kubungabunga ibidukikije. Ibyo rero buri wese tukabigira umuco mu mirimo yacu ya buri munsi, tukamenya ko ibintu byo kurwanya isuri, dufata amazi ari ku misozi hirya no hino aho kugira ngo ajye mu migezi ajye kudusenyera akinjira mu butaka akazaza nyuma mu gihe bibaye ngombwa, hakaba gutera ibiti kuko ibiti biyungurura umwuka duhumeka ndetse n’ibindi byose bishobora kubungabunga ibidukikije umuntu yavuga.’’
Gahunda y’ubwishingizi ku bihingwa ikorwa ku bigori, umuceri ndetse n’imboga. Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko imaze kwishingira inka zigera ku bihumbi 18 n’ubuso bungana n’ibihumbi 18 buriho ibihingwa.






