MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Menya udusozi twihariye wasanga muri Pariki y’Akagera

Innocent NdagijimanaYanditswe na Innocent Ndagijimana
26/06/2021

Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite imisozi migufi ariko ihererekanye ku buryo bunogeye ijisho, iri mu bihongerera ubwiza nyaburanga, iyo uri kuri iyi misozi nibwo unabona uruhererekane rw’ibiyaga benshi baba barabwiwe cyangwa barasomye mu bitabo.

Akagera rero ni umwanya mwiza wo kuruhuka mu mutwe iyo wihera ijisho ibi byiza bitatse u Rwanda, ndetse bikanagufasha kwiyungura mu bumenyi kuri byinshi uba utazi cyangwa uba ubonyeho bwa mbere, buri wese ugize amahirwe yo kuhakandagiza ikirenge yumva yakomeza kwitegereza dore ko haba hari n’akayaga keza kaba gahuha kagatanga amahumbezi atagira uko asa.

Pariki y’Akagera ifite imisozi n’ udusozi byinshi bigaragarira ijisho yewe utwinshi muri two biragoye no kumenya amazina yatwo gusa hari amazina azwi nka: Mutumba, Ibere ry’Inkumi cyangwa Ibere rya Nyamatete, Gihinga, Kageyo, Nyagakonji, Rwisirabo, n’utundi.

Kugira ngo urusheho kwitegereza uru ruhererekane rw’imisozi gukoresha umuhanda wa Nyamabuye ni iby’igiciro cyinshi kuko ari ho hantu uba witegeye neza bimwe mu biyaga binogeye ijisho kubireba aha twavuga nk’ikiyaga cya Hago na Kivumba. Nta rusaku ruhaba, uretse amajwi y’inyoni n’ubuhuha bw’ibiti biba bitanga amahumbezi nta kindi kintu wahumva.

Mu nzira ica ku misozi (mountain circuit) uhasanga amabuye menshi kandi ubona anogeye ijisho kuyareba kuko usanga yihariye, aya mabuye akaba aturuka ku kwihinduriza kw’isi kwagiye kubaho mu myaka ibihumbi ishize.

Muri iyi misozi kandi usanga ibimera byaho bitandukanye gato n’ibiboneka ahagana ku mazi, kabone n’iyo byaba ari ubwoko bumwe kuko byo usanga bidatoshye cyane ahubwo usanga biba bikakaye cyane mu gihe cy’impeshyi, kuko haba hari izuba ryinshi nyamara ariko bitabujije ko binogera ijisho ku basura iki gice.

Uru ruhererekane rw’iyi misozi iboneka muri Pariki y’Akagera ni hamwe mu hantu hanezeza abayisura bigatuma bumva neza inyito y’uko u Rwanda ari Igihugu cy’imisozi igihumbi.

Uciye hejuru y’uru ruhererekane niho dusanga umuhanda uvuye mu majyepfo ya pariki ukagera mu majyaruguru unyuze ku musozi ufite ubutumburuke burebure witwa ‘Mutumba’ hakaba hafite metero 1,825 z’ubujyejuru.

Kuri uyu musozi muremure ni ahantu benshi mu bahanyuze bakerererwa cyane kubera amahumbezi atagira uko asa aharangwa; ni hamwe kandi mu hantu abasura iyi pariki bakunda kurara iyo bibaye ngombwa ko bajya kurara mu mahema iyo babyifuje.

Ikindi kintu gitangaje ku misozi iba muri pariki ni udusozi tw’akataraboneka duteganye dukoze ishusho y’amabere ku buryo hiswe “mu gituza cy’inkumi” kubera iyo miterere itangaje y’utu dusozi duherereye ahitwa Nyamatete, aha ni mu gice cy’amajyaruguru ya Pariki y’Akagera.

Iyo uhagaze mu ruhande rw’ibumoso cyangwa rw’iburyo bwa kamwe muri utu dusozi uba usa nk’uhagaze mu rubavu rw’iyo nkumi isa n’iryamye igaramye, ibi bikaba ari ibintu ubona bisa n’ibitangaje.

Ni ibintu bitangaje kumva ko unyuze mu mabere y’inkumi kandi biragoye kubisobanurira buri wese ubyumva keretse kuba ubyirebera kuko utangazwa n’uburyo aha hantu hameze gusa ni ibintu biba biteye amatsiko kuko ahanini ubona uhanyuze wese aba ashaka kuhakerererwa kubera ubwiza buhagaragara.

Ikintu gitangaje cyane ni ukuntu aka gasozi kaba gasa neza neza n’ibere rishinze ry’inkumi kuko uba ukitegeye neza uturutse ku musozi wa Mutumba neza cyane uhagaze witegura kwerekeza mu kibaya cya Nyamatete.

Muri Pariki y’Akagera hakaba habarizwa na none udusozi tudasanzwe usanga twihariye, kandi dufite amateka atangaje aha twavugamo:

Agasozi gahabura abahabye ka Gihinga (Gihinga look out): Iyo uhari uba ureba Tanzaniya, ndetse n’icyerekezo cya Uganda. Ni mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare

Kiyonza agasozi k’igicumbi cya Pariki y’Akagera (Kiyonza Hill): Iyo uri hano usanganizwa urugwiro, ni na ho hari ibiro bikuru bya pariki, ndetse na hoteli Akagera Game Lodge. Uba witegeye ibiyaga bya Birengero, Shakani n’Ihema ndetse ureba Tanzania.

Isunzu rya Muhororo (Muhororo crest): Uhagaze aha hantu uba witegeye neza ikibaba bya Kilala na Muhana, uba ureba ahitwa Nyamatete ndetse n’uruhererekane rw’imisozi ya Mutumba. Ni mu karere ka Nyagatare. Iyo uri hano, uba ureba ikirere giherereyemo icumbi rya Magashi (Magashi Lodge) n’icumbi rya Karenge (Karenge Bush Camp).

Isunzu rikereza abarisuye rya Nyagakonji (Nyagakonji point view/ crest), habarizwa Rhino Lodge n’Ihema View Camp, ni mu Murenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza. Iyo ugeze aha hantu uba ureba ubwiza bwa Pariki y’Akagera nk’ikiyaga cy’Ihema, na Tanzania.

Agasozi ntavogerwa ka Kageyo (Kageyo defense hill), iyo uhari uba ureba Tanzania hafi yawe. Ni mu Murenge wa Mwiri, Akarere ka Kayonza.
Iyo misozi yose ndetse n’indi itavuzwe ibitse amateka anyuranye y’ubukerarugendo no kubungabunga Pariki y’Akagera (the cradle of tourism and conservation of Akagera national park).

Byanditswe na Ndagijimana Innocent
uherekeza ba Mukerarugendo (park guide) muri Pariki y’Akagera.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Pariki y'Akagera

UMWANDITSI

Innocent Ndagijimana

Innocent Ndagijimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi

14/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abaturage barasaba ko uwamennye inzoga kuri gitifu ahanwa by’intangarugero

Rwamagana: Abaturage barasaba ko uwamennye inzoga kuri gitifu ahanwa by’intangarugero

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU