Zimwe mu mparage zo muri Pariki y’Akagera zijya zicishamo zikisanzura mu nkengero za pariki, aho zibasha kurenga ruzitiro zigasanga inka mu rwuri ruhegereye, iyo urebye ubona urwuri rutatse amabara atandukanye y’izi nyamaswa zirisha.
Mu Ifoto y’Umunsi ya none turabereka izi mparage ziri mu rwuri, nubwo zibona umuntu uzifotora zikareka kurisha, zikamurangarira, haba harimo kwikanga ko uwo muntu ashobora kuzigirira nabi, gusa zigera aho zikamumenyera.
Aya mafoto yafashwe ahitwa i Mutumba mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, hafi y’ahari gutunganywa amarembo ya kabiri azajya asohokeramo abavuye gusura Pariki y’Akagera.













