MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abahinga umuceri batangiye kugurirwa moto na koperative yabo

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
26/03/2026
Abanyamuryango 30 nibo bahereweho mu guhabwa moto ariko igikorwa kikazakomeza

Abanyamuryango 30 nibo bahereweho mu guhabwa moto ariko igikorwa kikazakomeza

Koperative Ubumwe y’abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Gatsibo yatangiye gufasha abanyamuryango bayo kugura moto no kubaha inkoko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi mu ngo zabo.

Ni igikorwa cyatangiriye ku banyamuryango 30 aho bahujwe n’ikigo gicuruza moto kikazibaha, Koperative ikazajya ibishyurira hakurikijwe umusaruro babonye ku buryo bazazishyura mu bihembwe bine.

Karamage Emmanuel uhinga umuceri yavuze ko mbere atari yabona moto kuva aho atuye ajya guhinga byamugoraga cyane rimwe na rimwe bigatuma agera mu murima yakererewe, iyo yeza umuceri, kuwutunda awugeza aho bawanika nabyo biri mu byamugoraga cyane.

Ati “ Ubu ntabwo nkikorera umuceri ku mutwe tuwugeza aho twanika, ubu rero ndahambira umufuka wa kilo 100 kuri moto nkawugezayo mu buryo bwihuse, ni ibintu byo kwishimira cyane.’’

Rugerinyange Francois Xavier yavuze ko atari yabona moto kwanika umuceri byaramugoraga cyane ariko ngo ubu asigaye ashyira umuceri kuri moto bikihuta cyane, yavuze ko ku gihembwe ashobora kubona toni esheshatu ku buryo kuzishyira kuri moto bisigaye byoroshye.

Ati “ Nk’umuhinzi agira byinshi akenera kandi byihutirwa, natri nabona moto gusarura byarangoraga cyane, aho mboneye moto ubu nsigaye ntwara umusaruro aho nanika bitagoye mu gihe mbere byansabaga gushaka abantu bagenda bawikorera gahoro gahoro bigatinda.’’

Mbonimana Mariana wahawe inkoko we yagize ati “ Korora inkoko bigiye kumfasha kubona amagi mbe bitume iwanjye hagaragara imibereho myiza, abana banjye bazarya amagi amwe nanayagurishe, nzabona ifumbire bitume ntera imbere.’’

Perezida wa Koperative Ubumwe Gatsibo,Murerangoma Jean Paul, yavuze ko nyuma yo kubona ko abanyamuryango bakomeje kwiteza imbere, basabye ko bafashwa kubona moto zaborohereza kugera mu mirima yabo vuba no gutwara umusaruro.

Ati “Abahinzi nyuma yo kubona ko bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku bwanikiro, twabahuje n’umushoramari abaha moto, ubu abahinzi barenga 30 bamaze kuzifata. Iyo moto imufasha mu kugera ku murima no gutwara umusaruro we, twe nka koperative tumufasha mu kwishyura mu bihembwe bitatu akurikije umusaruro aba yabonye.’’

Murerangoma yavuze ko ikindi bakoze muri iki gihe ari uguha inkoko 1400 abanyamuryango bivuze ko buri wese azabona inkoko ebyiri mu rwego rwo kubafasha kubona amagi no kurwanya imirire mibi mu ngo zabo.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu Karere ka Gatsibo, Uwizeyimana Alphonse, yashimye iki gikorwa cyo kugurira moto abanyamuryango ba Koperative Ubumwe ihinga umuceri, yagaragaje ko bibafasha mu iterambere rirambye.

Ati “ Ni igikorwa cyiza andi makoperative yakora nayo kuko moto zibafasha mu kugeza umusaruro ku masoko, tuzarebera hamwe uko andi makoperative nayo yakora ibindi bikorwa bizamura imibereho y’abayigize, ikijyanye n’amagi nacyo ni ingenzi cyane kuko ntabwo twifuza abanyamuryango barwaje imirire mibi.’’

Koperative Ubumwe Gatsibo ihinga mu gishanga cya Rwangingo, ibumbiye hamwe abahinzi 702 bahinga kuri hegitari 200, ibona umusaruro wa toni z’umuceri 1020 ku gihembwe. Akarere ka Gatsibo kabarizwamo amakoperative 207 abarizwamo abanyamuryango basaga ibihumbi 20.

Rugerinyange yishimiye ko guhinga umuceri bitumye abona ikinyabiziga azajya agendaho
Murerangoma Jean Paul yavuze ko bifuza gufasha abanyamuryango ba Koperative bose kubona ibinyabiziga
Karamage Emmanuel yavuze ko atari yabona moto byamugoraga kujya gusarura

Akanyamuneza ni kose ku bahawe moto
Abanyamuryango ba Koperative Ubumwe ihinga umuceri banahawe inkoko zizabafasha kurwanya imirire mibi mu ngo zabo
Abanyamuryango 30 nibo bahereweho mu guhabwa moto ariko igikorwa kikazakomeza

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abajyanama b’ubuhinzi barasabwa kwegera abaturage no kubafasha

Gatsibo: Abajyanama b’ubuhinzi barasabwa kwegera abaturage no kubafasha

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU