Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kiragira abahinzi b’urutoki inama yo kwitabira gufunika ibitoki byabo mu mirima, mu rwego rwo gukumira ko byakwibasirwa n’indwara zirimo n’ikomeje kugaragara mu bitoki byo mu Ntara y’Iburasirazuba yitwa ‘Banana Rust Thrips’ ibitera ubusembwa bwo guhindura ibara.
Ni mu gihe kuva mu kwezi kwa Kamena 2020 iyo ndwara ifata ibitoki amabere yabyo agatangira ahindura ibara, bikarangira igitoki kijya gusa n’umutuku uvanzemo umukara, igaragaye mu bitoki byo mu Murenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe.
Yakomeje gukaza umurego kuko mu kwezi kumwe, ubuso buriho ibitoki birwaye bwavuye kuri hegitari 10, zikaba zigeze kuri 60 muri uwo murenge umwe.
Karangwa Frank, umukozi mu ishami ry’urutoki mu kigo RAB ishami rya Ngoma yabwiye MUHAZIYACU ko mu gukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara, abahinzi bagirwa inama yo kwambika ibitoki amashashi yabigenewe.
Ati: “Mu gihugu cyacu hari uruganda rukora amashashi kandi yemewe, dusanga mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ubu bukoko dufunitse igitoki kubera ko butumuka byoroshye cyane ko budashoboka gukwirakwira. Igitoki cyafunitswe kitari cyafatwa, hari amahirwe menshi ko kidashobora gufatwa n’utwo dukoko, kandi ishashi n’ubusanzwe twari tubizi ko iyo igitoki ugifunitse kigira ubwiza.”

Abahinzi bafite ibitoki byarwaye iyo ndwara bo bakomeje gutaka igihombo baterwa no kuba umusaruro wabo unenwa n’abaguzi, ibitoki bari bitezeho amafaranga bikabapfira ubusa.
Rutayisire Epaphrodite ni Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’urutoki ba Mushikiri ihinga ku buso busaga hegitari 1,080, muri zo izisaga 60 zikaba zirwaye Banana rust Thrips.
Yagize ati: “Abaguzi b’ibitoki iyo baje binubura kubigura, nka koperative mu ku munsi dushobora guca nka toni 70, hakaboneka mo nka toni eshanu zirwaye kandi ntabwo abacuruzi bemera kubigura, ubwo nyine abahinzi barabyirira, tubiha abaturanyi, ubwo urumva ni ibihombo kuri twebwe.”
Mukakigeri Idensi na we ati: “Ubundi urutoki ni rwo rwari rudutunze, ariko iyi ndwara ni yo iduhemukiye kuko abaguzi baza kubireba ntibabigure kubera ko bidafite isura isanzwe, bisa nabi.”
Karangwa Frank ukora mu ishami ry’urutoki muri RAB Ngoma avuga ko abaguzi badakwiye gufatirana abahinzi ngo babahende ku bitoki kuko ngo uretse guhindura ibara, igitoki cyarwaye ‘Banana Rust Thrips’ kiribwa.
Ati: “Abahinzi n’abaguzi babyumve ko igitoki n’ubundi ari cya kindi kiribwa, yego kuba inyuma kidasa neza twabyita ubusembwa, ariko igice kiribwa nta kibazo kigira, rwose nta ndwara biragaragaza byatuma bitagurwa cyangwa ngo bigabanyirizwe ibiciro.”
Uretse mu Murenge wa Mushikiri iyi ndwara yagaragaye bwa mbere, ubu RAB igaragaza ko hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba mu bice by’uturere twa Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Kirehe imaze kwibasira ibitoki bihinze ku buso bubarirwa kuri hegitari 150.
Inkuru duherutse gukora kuri iyi ndwara mwasoma: Indwara yagaragaye ku bitoki i Kirehe ni ‘Banana rust thrips’







