Imvubu ebyiri zakutse mu Kiyaga cya Muhazi zinyura mu mirima y’abaturage irimo ibigori, ubunyobwa n’ibijumba bihinze hafi y’ikiyaga mu Karere ka Rwamagana, bitera impungenge ko hatagize igikorwa zishobora kugaruka zikangiza imyaka, cyane cyane ubunyobwa n’ibijumba.
Aho imvubu zakukiye nyirizina ni mu mirima y’abantu babiri iherereye mu Mudugudu w’Uruyenzi, mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Gishari, mu ijoro ryo kuwa mbere, tariki 25 Mutarama.
Umuyobozi w’Umurenge wa Gishari Rushimisha Marc yabwiye MUHAZIYACU ko inzego z’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’iz’umutekano zabyutse zijya gusuzuma ngo zirebe uko ikibazo giteye, gusa yavuze nta myaka myinshi yangiritse ariko ko babibwiye inzego zibishinzwe kugira ngo hagire igikorwa.
Yagize ati: “Ubundi ni imvubu ziri muri Muhazi, ubwo rero kubera ko rimwe na rimwe zambuka zikajya i musozi, zikajya mu myaka y’abaturage, n’ubu tuvuyeyo turi kumwe n’ingabo na polisi, tureba uko bimeze kugira ngo tubitangeho raporo muri RDB.”
Izi mvubu ngo ni ebyiri ubusanzwe ziba ku ruhande rugana mu Karere ka Gatsibo, iyo zikutse zijya i Gatsibo cyangwa i Rwamagana, cyane cyane ku ruhande rwa Gishari.
Gitifu Rushimisha yakomeje agira ati: “Ubundi ntacyo zona mu myaka nk’ibigori, kuko ntizinabirya, ariko aho zinyuze uhita ubona amajanja yazo, ariko iyo zigeze mu bunyobwa bwo zirona, abaturage impungenge bafite nuko nizigera mu bunyobwa cyangwa mu bindi bitari ibigori zizabyona, ibigori byo biraneze bimeze neza, ariko bikagenda bigaragara ahantu zagiye zinyura zivuye mu mazi.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuri uru ruhande nta muferege ucukuye utandukanya amazi n’imusozi, uyu mugende ubusanzwe iyo udahari utuma imvubu zishobora kugera imusozi zikona nubwo umurima wa mbere uherereye inyuma ya metero 50 za leta.
Icyo banzuye nuko mu gihe cya vuba bagomba gukora umuganda bagacukura umugende ku buryo imvubu zitazajya zishobora kuhanyura.







