Imiryango 82 itishoboye yo mu Karere ka Ngoma yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, abayigize biyemeza kuzifata neza zikabafasha kuva mu bukene.
Akarere ka Ngoma kahize koroza inka imiryango 650 itishoboye muri gahunda ya Girinka muri uyu mwaka wa 2020-2021, gushyira mu bikorwa uyu muhigo ubu ukaba ugeze ku ijanisha rya 60% kuva muri Nyakanga.
Mu bahawe inka kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, harimo Bigwera Fraudouard wo mu Murenge wa Murama, aravuga ko inka yorojwe igiye kumufasha guhindura ubuzima bw’imiryango we.
Ati: ”Iyi nka nzayikama, abana banjye banywe amata, kandi nzabona ifumbire mpinge neza, nibyara kandi noroze n’abandi. Ubu ubuzima bubi nari ndimo bugiye guhinduka, ngiye kubaho neza mpikesheje Paul Kagame.”
Nsengimana Eugène wo mu Mudugudu w’Isangano, mu Kagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira, na we, yagize ati: “Ni ubwambere ngiye korora inka. Igiye kumfasha yongere iterambere nari mfite, izabyara mpe n’abandi borore. Abana banjye bari bakeneye amata kandi n’umugore wanjye yari amaze iminsi abyaye ubu tuzabona amata, kandi twari dukeneye n’ifumbire mu buhinzi.”
Kirenga Providence, Umuyobozi Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yasabye imiryango yarojwe inka kuzitaho zikabafasha gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza.
Yagize ati: “Inka ni ikimenyetso cy’ubukungu n’imibereho myiza. Uwahawe inka n’iyo yaba itarabyara ifumbire ayibona kare, agahinga akeza. Iyo inka imaze kubyara, abona amata, umuryango ukanywa amata, kandi izi nka ni nziza, ku buryo uko umuturage ayifashe neza yakwihaza ku mata abona, akaba yanasagurira amasoko…turabasaba rero kuzifata neza, kuzitaho, kandi bazihawe zihaka, ntizarwaye, kandi ntizabure ubwatsi, amazi n’umunyu.”
Inka 82 zatanzwe none hirya no hino mu gahunda ya Girinka Munyarwanda muri aka karere zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 50, zikaba zifite ubwishingizi bw’umwaka umwe.
Kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Ngoma hamaze gutangwa inka 10,655 zirimo izigera ku bihumbi bitanu zatanzwe zituwe, zizikomotseho.
Inka zororerwa mu Karere ka Ngoma kugeza ubu zose zisaga ibihumbi 37.







