Abaturage bahinga imboga n’imbuto mu gishanga cya Nyaruvumu giherereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, barasaba Leta ko bahabwa ibikoresho byo kuhira imyaka yabo yatangiye kwicwa n’izuba ryinshi muri iyi mpeshyi.
Ibikoresho basaba harimo amapombo na moteri zizamura amazi kuko muri iki gihe usanga imyaka yabo iri kumira mu mirima kandi bari bayitezemo umusaruro mwinshi.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko kuba imyaka yabo ipfira mu mirima bibatera igihombo nko kuba bakuramo ibyo kurya bike ntibabashe gusagurira amasoko.
Ntambara Aloys yagize ati: “Kubera ko mpinga nta bushobozi mfite , kuhira birananira imyaka ikamfana, reba nk’izi nyanya nta na rumwe wabona ho kubera kubura amazi kandi ku myaka yanjye sinabona imbaraga zo gutunda amazi yo kuhira umurima wose, rwose badufashije bakaduha imoteri byadufasha .”
Musafiri we yagize ati :”Muri macye ubuhinzi bwaha nubwo tubukora buratuvuna cyane bigatuma n’umusaruro twakagombye kubona atariwo tubona kubera kubura uko twuhira, muri macye rero usanga mbese duhinga nk’abahingira inda gusa, tubonye imoteri n’amapombo byadufasha gukora ubuhinzi budufitiye akamaro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque yasabye aba bahinzi kwegera ubuyobozi bukabafasha bakajya muri gahunda ya Nkunganire izabafasha kubona ibikoresho.
Yagize ati: “ Muri ako gace hari abahinzi tugiye gutera inkunga ku bufatanye n’undi mushinga kugira ngo babashe kuhira imyaka yabo ariko si kuri bose , icyo nabwira abo bahinzi ni uko bakegera ubuyobozi hanyuma bakiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire kugira ngo bahabwe ibikoresho byo kuhira harimo inyunganizi ingana na 50%.”
Amafaranga agera kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo Akarere ka Ngoma katanze kugira ngo bamwe mu bahinga mu gishanga cya Nyaruvumu ndetse na Cyamahehe babone ibikoresho byo kuhira imyaka yabo.







