MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Munyaneza: Umwe mu bahinzi b’i Rwinkwavu bavumbuye ibanga mu buhinzi bw’imbuto

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
06/08/2020

Ubuhinzi bw’imbuto ni bumwe mu buhinzi buri kwaguka cyane mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, ababukora bavuga ko ari ubuhinzi bwunguka kandi bumaze kubateza imbere.

Munyaneza Anastase utuye mu Mudugudu wa Rusera, Akagari ka Gihinga ni umwe muri abo bahinzi, yatangiriye ku maronji na manderena kuri hegitari ebyiri muri 2006, none ubu ubuhinzi bwe bwaragutse bugera kuri hegitari enye, ebyiri muri zo ziteyemo voka zifite amasoko mu mahanga.

Uyu mugabo ufite imyaka 45 kandi ayobora abahinzi b’imbuto barenga 30 babigize umwuga bo muri Rwinkwavu bibumbiye muri Koperative Kopairwi. Aba ni abahinzi bavuga ko bahisemo ibiti by’imbuto nka voka imyembe n’amaronji kuko ari byo bibasha guhangana n’ikirere kitaborohera; haba izuba ryinshi rikunze gutera amapfa.

Ku mwero uheruka ari na wo wa mbere mu biti bye bishyashya by’imyembe n’amaronji, Munyaneza yijije amafaranga miliyoni 2.4Frw. Afite ibiti 1,100 by’amaronji, 100 by’imyembe byose biri kuri hegitari ebyiri ndetse n’ibiti 420 bya voka biri kuri hegitari ebyiri; kuko ngo ntabwo voka zo ziterwa nk’ibindi hagati imwe n’indi hajyamo metero zirindwi.

Munyaneza Anastase ahagaze mu murima w’amaronji n’imyembe. Avuga ko mu mibereho y’umuryango w’abana batandatu hajemo impinduka, afite umwana wiga kaminuza arihirira ku giti cye ku bushobozi akura muri ubu buhinzi.

Agira ati: “Nabigize umwuga kuko nabonaga ari ibintu byunguka cyane kuko aka karere tubamo, [cyane cyane] muri Rwinkwavu haba izuba ryinshi, ariko ibi biti bibasha guhangana n’izuba ku buryo nshobora gusarura mu gihe abandi barumbije.”

Muri 2017, abifuzaga guhinga imbuto muri Rwinkwavu bahawe ubufasha bwo kubona imbuto zo gutera, babifashijwemo n’umushinga witwa PRICE, ndetse abandi babasha kwagura ubuhinzi bwabo.

Uyu ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (IFAD). Guhera muri 2012, uyu mushinga utera inkunga abahinzi b’imboga n’imbuto, kawa, icyayi n’amagweja.

Munyaneza we ati: “Bampaye ingemwe 500, uwo murima wundi wa hegitari urimo ingemwe 800, ushyizeho izo voka 420… icyo njye nakoze ni ukugura ubutaka. Mubyukuri NAEB PRICE uko bakomeje kudukurikirana badufasha kuduha amahugurwa mu buryo bwo gufata neza bino biti badusura kenshi, twishyira hamwe dukora koperative yitwa COOPAIRWI ya Rwinkwavu ni nanjye perezida.”

Nyuma y’uko PRICE ibyinjiyemo habayemo impinduka mu buzima bwa Munyaneza, dore ko hari urutoki yari yarateye, amaze kubona ko nta musaruro rufite ni ko guhinga izi mbuto.

Kuva yazihinga, ngo mu mibereho y’umuryango w’abana batandatu hajemo impinduka, afite umwana wiga kaminuza arihirira ku giti cye ku bushobozi akura muri ubu buhinzi.

Yasobanuye ati: “Baradusura bagakora ubushakashatsi bakamenya ubwo ari bwo bakatumenyesha tukaba twagura imiti, iyo tutabasha kugura bakayiduha.”

Munyaneza akomeza agira ati: “Intego zanjye ndimo ndategura kuzamura ubuso nkava kuri hegitari enye nkagera byibura kuri hegitari esheshatu, kuko ubu ndimo gushaka ubutaka buri hafi y’amazi kuburyo nibura rwa rugemwe nateye mbasha kurwitaho nkarusasira ku buryo ruhangana n’izuba.”

Afite ibiti 1,100 by’amaronji, 100 by’imyembe byose biri kuri hegitari ebyiri ndetse n’ibiti 420 bya voka biri kuri hegitari ebyiri.

Kuri ubu ngo ikibazo ni uko abandi bahinzi bashaka kubikora bakabura ingemwe, gusa ubu batangiye kuzitubura kugira ngo n’abandi bantu bazikeneye bazibahe.

Abahinzi b’imbuto bafite amahoteli n’ibigo bagemurira umusaruro muri Kayonza, gusa usibye voka zifite abaguzi bazoherereza mu mahanga, izindi mbuto ntabwo zifite amasoko ahamye.

Kuri icyo, Munyaneza agira ati: “Nibura ubu tubonye ingemwe turashaka gutera ku buryo bwisanzuye tubonye nk’abantu twakoramo nk’umutobe ‘jus’ ku buryo zimara igihe kirekire. Nk’ubu zarahunduye kandi mu gihe zari zeze zasaga n’aho nta masoko zifite kuko ziba zereye rimwe ariko habonetse uburyo bwo kuzitunganya umusaruro twawongerera agaciro.”

Burya uko bimeze kose, abahinzi b’imbuto ntibaraba benshi, kandi ntabwo umusaruro w’imbuto uhagije mu gihugu.

Munyaneza yasobanuye ati: “Impamvu abantu bose batabijyamo nuko bataramenya ibanga ririmo kuko nange kugira ngo mbitangire byatewe n’uko nari mbonye pipiinyeri kandi PRICE ingemwe ikazimpera ubuntu, mbijyamo ari nko kugerageza maze kubona ko bifitemo inyungu mbigira bizinesi.”

Imitiba y’inzuki mu murima wa Munyaneza ifasha kubangurira ibiti, byongera n’uburyohe bw’imbuto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu avuga ko mu myaka ishize Rwinkwavu yahuye n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kubera amashyamba yariyashize, bituma bahura n’izuba n’amapfa.

Gusa nanone mu myaka mike ishize habaye ubukangurambaga bwo gutera amashyamba, haterwa ibiti byinshi birimo n’iby’imbuto.

Umurenge wa Rwinkwavu utuwe abaturage 32,600 babarirwa mu ngo 7,385, nkuko Bizimana abitangaza, buri rugo rufite nibura rufite igiti kimwe cy’imbuto, ibi ngo byanafashije mu kuzamura imirire myiza n’ubukungu mu bawutuye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaKayonzaNAEBUbuhinzi bw'imbuto

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Umugabo wiyitaga umucamanza yafatiwe mu cyuho yakira ibihumbi 170 Frw

Kayonza: Umusore yatawe muri yombi yiyitiriye urwego rw’umutekano ari kwambura abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU