Indwara y’uburenge ikunda kwibasira amatungo atandukanye cyane cyane inka, imaze kugaragara mu bice bimwe mu Ntara y’Iburasirazuba inshuro irenze imwe.
Iyi ndwara kandi iyo ije ituma ibice yagaragayemo bishyirwa mu kato k’amatungo, aborozi batemerewe kuyagurisha no kuyabaga, bikaba bihungabanya ubukungu bw’aborozi ndetse n’igihugu muri rusange.
Tariki 29 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ikuyeho akato kari kashyiriweho amatungo yo mu mirenge ya Gahini, Ndego, Mwiri na Murundi muri Kayonza, Kabarore na Rwimbogo muri Gatsibo, na Mpanga na Nasho muri Kirehe. Ibi ni nyuma y’uko iyi ndwara bigaragaye ko hashize iminsi 21 itakigaragara.
Aka ni akato kari kashyizweho mu kwezi gushize, tariki 24 Kamena, nyuma y’uko hagaragaye inka zirwaye iyi ndwara muri Kahi yo mu Murenge wa Gahini, na Kanyinya yo mu Murenge wa Ndego, hombi mu Karere ka Kayonza.
Hagati ya Gicurasi 2011 na Mutarama 2018 nabwo habayeho akato katewe n’iyi ndwara y’uburenge.
Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yasobanuriye MUHAZIYACU impamvu hari ibice bikunze kwibasirwa n’iyi ndwara yandura.
Yagize ati: “Ubusanzwe, iyi ni indwara ikunze kuza mu gihe cy’impeshyi, aho dufata ko iminaniro iba itangiye mu nka, ubwirinzi mu mubiri bukagabanyuka, ndetse n’inka zibitse virusi igahindukamo indwara.”
Yavuze ko Intara y’Iburasirazuba igira ibyago byinshi by’iyi ndwara kubera ko ihora mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bityo bikorohera iyi ndwara kwambukanwa izanywe n’inyamaswa cyangwa n’abantu.
Inyamaswa z’agasozi zirimo imbogo nazo zishobora kuba inkomoko y’ubwandu bw’iyi ndwara.
Yasobanuye ati: “Inka zigeze kwandura mu gihe cy’ibyorezo biheruka zishobora gusigara zigendana iyi ndwara zikanaba inkomoko yo kwandura.
Dr Uwituze nanone ati: “Icyo aborozi bakora ni ukuzirikana ko bafite ibyago byinshi byo kurwaza iyi ndwara cyane cyane ku mipaka n’ahantu hahora uburenge.”
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko aborozi bagomba kubahiriza amabwiriza areba ingendo z’amatungo, harimo ko nta nka zigomba gushorerwa ahubwo zigomba gutwarwa mu modoka.
Mu by’ingenzi aborozi bagomba gukora kandi harimo gukingiza amatungo yabo, ndetse no gutanga amakuru ku gihe igihe cyose habayeho gukeka indwara y’uburenge mu matungo yabo.





