Mu Murenge wa Kabarore hafunguwe ikigo gitanga serivisi n’ubujyanama mu buhinzi n’ubworozi, abaturage bavuga ko bikitezeho kongera umusaruro.
Iki kigo ni icy’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bitwa Agrah Care. Ibikorwa byo kugitaha byabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2021, mu Karere ka Gatsibo.
Ni ikigo gikomatanyije hamwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi harimo gucuruza inyongeramusaruro n’imiti, ahazajya hatunganyirizwa ingemwe, imbuto ndetse hagahunikirwa imyaka; kizajya kinatangirwamo ubujyanama ku bahinzi n’aborozi kugira ngo bakore kinyamwuga.
Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko hari ibyo biteze kuri iki kigo,
Rugerinyange François Xavier ni umuhinzi w’ibigori n’ibishyimbo yagize ati: “Ibyinshi birimo inyongeramusaruro n’imiti twabikuraga i Kigali kandi kugira ngo ubizane byasabaga gushaka imodoka, ariko ubu tuzajya tubigura aha hafi, ubwo natwe uko twaguraga duhenzwe birarangiye,”
“Ikindi ni uko umusaruro ugiye kwiyongera kuko hari n’abadakoresha izo nyongeramusaruro kuko ntazo babonaga cyangwa se zikabageraho zitinze.”
Umworozi witwa Karake Justin nawe yemeza ko umusaruro mu bworozi ugiye kwiyongera kuko begerejwe aho bazajya bakura ibiryo by’amatungo,
yakomeje agira ati: “Ibiryo by’amatungo ubwo biri hafi bizorohera umworozi, ku bijyanye n’imiti inka z’umukamo zikenera myinshi kuko zikunda kurwara kandi hari ubwo iyo miti utayibona hafi, n’aho uyikuye ugasanga rimwe na rimwe ntihagije, ubu rero byose twabyegerejwe.”
Abandi bavuga ko bishimiye ifungurwa ry’iki kigo harimo abacuruzi b’inyongeramusaruro bahamya ko bagiye koroherwa mu kazi kabo, inyungu ya mbere ngo ni uko batazongera gukora ingendo ndende bajya kuzishaka i Kigali.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Agrah Care bwemeza ko imiti n’inyomgeramusaruro bizajya bicuruzwa ku giciro nk’icyo baguriragaho i Kigali.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gatsibo Sekanyange J. Léonard avuga ko iki kigo ari ishuri ku bahinzi n’aborozi,
yakomeje agira ati: “Kugira ba rwiyemezamirimo nkaba baza gufasha abahinzi n’aborozi gukora kinyamwuga ni byiza, by’akarusho niba uri umuhinzi cyangwa umworozi ugire aho uzakura inama zigufasha kunoza ibyo ukora kinyamwuga.”
Ikigo cya Agrah Care cyubatswe ku nkunga y’Umushinga wa USAID Hinga Weze n’uruhare rwa rwiyemezamirimo, ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki kigo cy’i Gatsibo kibaye icya gatandatu gisanze ibindi biri Nyamagabe, Nyabihu, Bugesera, Ngororero na Karongi.










