Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo, Kakooza Henry, yasabye Umurenge wa Tabagwe, wegukanye igikombe cy’abagabo mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, n’Umurenge wa Musheri, wegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore, guhagararira neza Akarere ka Nyagatare ku rwego rw’Intara no gukomeza ku rwego rw’Igihugu.
Ibi yabivugiye kuri Sitade ya Nyagatare ubwo hasozwaga imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 mu byiciro byombi ku rwego rw’Akarere.
Mu mukino wa nyuma w’abagore, Umurenge wa Musheri wegukanye igikombe utsinze Umurenge wa Tabagwe kuri penaliti, mu gihe mu cyiciro cy’abagabo Umurenge wa Tabagwe watsinze Umurenge wa Nyagatare ibitego 3-1 kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Mu ijambo rye, Meya Kakooza yibukije amakipe yegukanye ibikombe ko ubu ahagarariye Akarere kose, ati: “Amakipe yombi yegukanye iri rushanwa ubu ahagarariye Akarere. Tuzabafasha mu myiteguro kugira ngo muzahagararire Nyagatare. Muzirikane ko muzahatanira ibikombe bikomeye kurushaho, mugomba rero kurushaho gukaza imyitozo, Ntimuzirare, mukomeze mwitegure cyane kandi muhatane mushyizemo imbaraga kurusha.”
Abakinnyi begukanye ibikombe bagaragaje ko biteguye neza imikino y’Intara, aho bazahura n’amakipe yitwaye neza kurusha ayandi mu tundi turere. Uwajeneza Alufa Bonnette, umukinnyi w’ikipe y’abagore ya Musheri, yavuze ko nyuma yo kwishimira igikombe begukanye, bagomba guhita batekereza ku rwego rukurikiraho.
Yagize ati: “Twishimiye cyane kwegukana Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare. Tugiye guhagararira Akarere tukazahura n’andi makipe yatsinze mu Turere twabo, ni yo mpamvu tugomba kwitegura kurushaho kugira ngo tuzitware neza.”
Ku ruhande rw’abagabo, Murwanashyaka Junior wo mu Murenge wa Tabagwe yavuze ko intsinzi yabo ishingiye ku murava no ku ntego, Kandi ko iyi ntsinzi yabongereye imbaraga.
Yagize ati: “Mu by’ukuri, kwegukana iki gikombe ntibyoroshye. Twahuye n’Imirenge ikomeye ariko twitwara neza bituma dutsinda. Twishimiye guhagararira Akarere kacu kandi twizeye ko ubushake n’umurava twagaragaje bizakomeza kwiyongera uko irushanwa rizagenda rikura. Tuzakora imyitozo ihagije kandi myinshi kuko tuzahura n’amakipe yabaye aya mbere mu Turere twabo. Bisaba ubumwe, gutanga byose dufite no kwitegura imikino ikomeye kurushaho. Dufite icyizere ko tuzitwara neza kandi tugahesha Akarere ishema kuko dufite ikipe nziza.”
Umurenge wa Tabagwe wahawe igikombe, n’amafaranga 300,000 Frw. Umurenge wa Nyagatare wabaye uwa kabiri uhabwa 200,000 Frw, mu gihe Umurenge wa Karangazi wabaye uwa gatatu wahawe 150,000 Frw.
Mu cyiciro cy’abagore, Umurenge wa Musheri wegukanye igikombe, n’amafaranga 300,000 Frw. Umurenge wa Tabagwe wabaye uwa kabiri uhabwa 200,000 Frw, Umurenge wa Gatunda uba uwa gatatu uhabwa 150,000 Frw.








