MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage bibukijwe ko siporo ari ingenzi ku buzima bw’umuntu

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
03/06/2024
Meya Gasana Richard ubwo yavugishaga abaturage nyuma ya siporo rusange.

Meya Gasana Richard ubwo yavugishaga abaturage nyuma ya siporo rusange.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwibukije abatuye muri aka karere ko siporo ari ingenzi ku buzima bw’umuntu by’umwihariko abagore n’abakobwa, kuko ari bo bafite ibyago biri hejuru byo kugira ingaruka ziva ku kudakora imyitozo ngorora mubiri.

Ibi byagarutsweho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024, ubwo hakorwaga siporo rusange y’abagore yateguwe n’abagore bo mu Karere ka Gatsibo.

Ni siporo yari igamije kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu mu myaka 30 ishize, no gufatanya n’abandi mu kurema u Rwanda bifuza bashyira imbere kugira buzima buzira umuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagaragaje ko siporo ikwiye gushakirwa umwanya mu buzima bwa muntu kugira ngo umubiri umere neza.

Yagize ati: “Siporo ni ingenzi kandi ni ubuzima, rero kugira ngo umuntu abeho neza kandi igihe kinini n’uko umubiri ukora siporo, byibura iminota 30 ku munsi.”

Meya Gasana kandi yashimiye abagore bateguye iyo siporo, ati: “Turashimira abagore b’u Rwanda batwibukije ko umubiri tuvuga tugomba kuwufata neza tukawusigasira.”

Dr. Confiace Cyubahiro, umuganga ku Bitaro bya Kiziguro yasobanuye uko siporo ari ingenzi cyane ku mugore.

Ati: “Siporo ni ingezi ku buzima bw’abantu by’umwihariko abagore n’abakobwa, ku mubiri wabo ni ingenzi kuko imisemburo yabo igenda ihindagurika buri kwezi ndetse n’abagana mu gihe cyo gucura hakaba iyimanuka ku rwego rwo hasi, akaba afite ibyago byo kurwara indwara zitandura akaba ari yo mpamvu hakenewe siporo ngorora mubiri.”

Dr. Cyubahiro yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko umwe mu bagore batatu badakora siporo ihagije, avuga ko kandi umugore agomba gukora siporo kuko ari we ugira ingaruka nyinshi ziterwa no kudakora siporo.

Bamwe mu bagore bitabiriye iyo siporo babwiye MUHAZIYACU ko icyo gikorwa bakishimiye.

Mukayiranga Jeanette ati: “Uyu munsi siporo yanshimishije kuko ntawo narinzi ko nakunama nkunamuka vuba vuba, ubu ndumva umugongo umeze neza, nasanze gukora siporo ari urukingo rwaturinda indwara zitandura zigiye zitandukanye. Guhera ubu niyemeje gukora siporo gatatu mu cyumweru.”

Uwukuri Claudette na we ati: “Muri njye ndumva hari icyahindutse ku mubiri wanjye, mu byo nungukiye hano namenye ko gukora siporo birinda umubiri kurwara indwara nk’umutima, umuvuduko w’amaraso n’imitsi n’izindi. Numvise ko gukora siporo kenshi ikurinda kurwara izo ndwara zose.”

Nyuma ya siporo hapimwe ku bushake indwara zitandura zirimo umutima, umuvuduko w’amaraso, indwara z’ubuhumekero n’izibindi kugira ngo uwipimishije amenye uko ubuzima bwe buhagaze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwaboneyeho no kwibutsa abitabiriye iyo siporo ko bagomba kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki ya 15 Nyakaga 2024, abasaba kuzatora neza bakirinda gutora imfabusa kandi bakazatora umuntu uzabagirira akamaro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gicuti
Siporo & imyidagaduro

Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gicuti

05/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026
Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)
Siporo & imyidagaduro

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)

03/10/2026
Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe
Amakuru

Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Ibikorwa byo kubaka ‘Gymnasium’ byaratangiye, harimo impinduka

Kirehe: Ibikorwa byo kubaka 'Gymnasium' byaratangiye, harimo impinduka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU