Imirimo yo kubaka inzu igezweho y’imikino n’imyidagaduro ‘Gymnasium’ mu Karere ka Kirehe yaratangiye, ibibuga by’imikino ya Volleyball na Basketball bikaba aribyo bizaba biri imbere mu nzu, mu gihe icya Handball kizubakwa hanze; kubyubaka biteganyijwe kuba birangiye mu mezi 8.
Abagera mu Mujyi wa Nyakarambi, babona ko ahahoze ikibuga cy’Umupira w’amaguru, iruhande rw’Ikigo cy’urubyiruko cya Kirehe hazitiye kubera ibikorwa byimbitse by’ubwubatsi by’inzu y’imikino n’imyidagaduro byatangiye gukorwa muri Mata 2024.
Ni inzu iri kubaka ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe n’Umushinga NELSAP, biteganyijwe ko izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari ebyiri na Miliyoni 700; nk’Uko Akarere kabitangaje mu kiganiro na MUHAZIYACU.
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe asobanura ko nta mpinduka nini zabaye mu buryo iyi “Gymnasium” yagombaga kubakwa, uretse ikibuga cya Handball byabaye ngombwa ko kizubakwa hanze.
Yagize ati: “Gymnasium nta kintu kinini cyahindutse, dutangira umushinga mu nyingo mu gihe cy’ ikigereranyo cy’imyaka ibiri ishize ibiciro byagiye bizamuka, twarebye mu rwego rw’ingano(Size) twateganyaga ko hazajya hakiniramo imikino yo mu bwoko butatu, Basket, Volley na Handball,”
“Ariko ikibuga cya Handball ni kinini icyo gihe yo twayishyize hanze, mo imbere dusiga Volleyna Basket byujuje ibipimo bisabwa, ariko ibindi byose ni ibisanzwe byari biteganyije. Ubu twanatangiye ibikorwa nyir’izina byo kubaka, ubu bari gukora za Fondasiyo, ku buryo twumva ko ibyo aribyo byose mu mpera z’uyu mwaka mu Ukuboza 2024 twaba dushoje.”
Mu gihe iyi nzu igezweho y’imikino n’imyidagaduro ‘Gymnasium’ izaba yuzuye, kizaba ari cyo gikorwaremezo cya mbere kinini kigaragaye muri aka Karere ka Kirehe muri uru rwego rw’imikino, kitezweho kuzateza imbere umuco wa siporo n’ibijyanye n’imyidagaduro; n’umwanya mwiza wo kwigaragaza kw’impano nshya.








