MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Inkuru: Nishinze urungano rungusha mu matsa!

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
25/03/2020

Nakuze nshimwa n’Imana n’abantu bitewe n’ikinyabupfura nagaragazaga, nkura ndi imfura mu bana batatu tuvukana, nakuze nzi gukora imirimo yose yo mu rugo kuburyo benshi mu baturanyi byabatunguraga gusanga umuhungu nkanjye wiga mu mashuri yisumbuye azi gukubura, gukoropa, koza ibyombo ndetse n’indi mirimo.

Ubwo nasozaga amashuri yisumbuye nashyize hamwe na mama mufasha gucuruza ibitunguru mu isoko ari nabyo byavagamo amafaranga yo kurihirira bashiki banjye babiri bari bakiga mu mashuri yisumbuye. Data yari yaradutaye yarishakiye undi mugore mu gihugu cya Uganda.

Umwaka wose nawumaze mfasha Mama gucuruza ndetse turanahirwa turunguka cyane dushingamo akabutike mu gasantere k’iwacu aba ariko njya gukoreramo. Iyo byageraga kumugoroba narafungaga nkajya ku rusengero gusenga, akenshi nabaga nanabwiyirije kugira ngo nkore amasengesho Imana ikomeze kunyumva no gufasha umuryango wacu.

Ntibyatinze mu kwezi kwa Nzeri njya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu Ishami ry’Itangazamakuru, ni ibintu nari narakunze cyane kuva kera ariko nkazitirwa no kudasamara cyane ngo mbigaragaze. Mu mwaka wa mbere ubwo najyanwaga kuri radiyo kwimenyereza umwuga n’abandi, natinye kuvuga mbwira umugore wari umuyobozi wa radiyo ko nasaraye ntabasha kuvuga birangira bandetse.

Icyo gihe namaze amezi nk’abiri naratinye kujya kuvugira kuri radiyo rimwe bakampangana n’abandi kujya gushaka amakuru nkabikora neza ariko twagera ku gukora inkuru nkarwara kuko numvaga ijwi ryanjye ritabera kuvugira kuri radiyo.

Rimwe rero mugenzi wanjye w’umunyamakuru ari gukora inkuru ansaba kumukorera Translation kuko yari yavuganye n’umuzungu uvuga igifaransa, ndabyemera ndamufasha. Umugore uyobora radiyo yumvishe ijwi ryanjye ararikunda cyane ahita aza kunshakisha ansaba kwemera kujya mu biganiro yaragiye kunshyiramo, yampanze kujya nkora mu biganiro by’imyidagaduro, kumanywa nkakora saa cyenda z’amanywa nshyushya abantu baba bakurikiye radiyo ndetse nkanakora ikiganiro cyitwaga Intashyo.

Ijwi ryanjye rimwe nibwiraga ko ari ribi ryakunzwe na benshi ndamamara cyane Kaminuza yose mpinduka icyamamare nyamara nkiri kwiga mu mwaka wa mbere. Uko iminsi yakurikiyeho natangiye kujya mpagarara imbere y’abantu nyoboye ibirori bitandukanye byabaga byabereye mu kigo cyangwa nkanayobora bimwe mu birori byabaga byateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere.

Natangiye gukundwa n’abakobwa benshi ndetse mpindura inshuti ntangira kugendana n’abakinnyi ba Volleyball na Basketball bigaga muri Kaminuza, ubundi nkaba ndi kumwe n’abanyamakuru b’ibyamamare kuko nanjye nari maze kumera nkabo.

Gusenga sinabiteye umugongo kuko najyaga ncishamo nkasenga ndetse nkaniyiriza cyane. Mu rugo naho nageragayo nkicisha bugufi ababyeyi n’inshuti bakabinkundira cyane.

Ubwo nageraga mu mwaka wa nyuma abakobwa batangiye kunkunda cyane ariko nakwibuka intego nari narihaye yo kuzakundana ndangije kwiga nkabima amatwi, radiyo yatangiye kujya itugenera udufaranga duke two kwifashisha maze mva mu nzu z’ikigo nabagamo nimukira mu nzu imwe n’abandi basore twakoranaga kuri radiyo.

Kuva ubwo naratahaga nkasanga babasore bari kumwe n’abakobwa, rimwe na rimwe abo bakobwa ari nabo batetse tugasangira ubundi nkahita nigira mu buriri cyangwa nkajya gusenga nkaba ngaruka nyuma. Iminsi yaricumye ndangiza kaminuza radiyo z’i Kigali zirandwanira bitewe n’ubuhanga bari bamaze kumenyaho mu kuyobora ibiganiro by’imyidagaduro ndetse no gusoma amakuru neza.

Naje kwerekeza kuri radiyo nziza ya hano mu Mujyi wa Kigali njya kubana n’abasore babiri banyigaga imbere ariko dukorana kuri radiyo, abo basore bavugaga amakuru y’imikino ari ibyamamare cyane kandi bakundwa n’abakobwa cyane.

Aho twabaga abakobwa beza barahasimburanwaga baje gusambana nabo basore mu gihe babaga bavuye mu kazi, ni imico ntihanganiye nkihagera mbasaba kubireka cyangwa tugatandukana. Umwe arambwira ati “ Iyo utariye abana ukiri umusore, ubikora ufite umugore, ushatse nawe wabyitoza hakiri kare kugira ngo utazaca umugore wawe inyuma.”

Nahise mugaya cyane mubwira ko Imana itabyemera, maze arambwira ngo wari wumva umuvugabutumwa ukubwira ubuhamya bwiza yaciyemo? Cyangwa akubwira ibibi yakoze akabona gukizwa, Nonese wowe uzajya uvuga ko wakijijwe iki, utarigeze ukora ibyaha?. Aya magambo y’ubuyobe yatangiye kujya anyinjiramo nkareba ukuntu basambana bakanywa inzoga nkumva ubuzima nkubwo sinabubasha.

Aba basore baje gutera abakobwa inda ntangira kubona basurwa n’abana babo nkumva ngize ishyari ryo gushaka umugore, nakibuka ko ntarabona ubushobozi bitewe nuko nishyuriraga bashiki banjye babiri bigaga muri kaminuza nkumva binteye ikibazo, icyo gihe nanjye narimfite abakobwa benshi banyirukaho n’abandi nirukaho nshakishamo umwe wambera umukunzi.

Naje kwigira inama y’ububwa yo gushakamo babiri twaryamana nibura nkareba niba hari uwahita antwitira nanjye nkazabona umwana nka bagenzi banjye, icyo gihe mu cyumweru cya mbere nasabye umukobwa umwe kunsura turaryamana nibwo bwa mbere narimbikoze mbikora ntanikingiye.

Hashize icyumweru nasabye undi ko ansura bitewe n’ukuntu nitondaga ndi ikirangirire kandi nzwiho kwitonda ntawe nabibwiraga ngo azuyaze, yaraje nawe turaryamana, kuva ubwo nararyohewe uwunsabye kunsura wese nkemera akaza tukaryamana kandi nkabikora ntikingiye.

Nyuma y’amezi abiri uwa mbere yambwiye ko adaheruka kujya i Mugongo ( Mu mihango) musaba kujya kwa muganga akipimisha akamenya uko ahagaze, yagarutse arira mubwira ko yasanze atwite ngo kandi ntabwo yayihingutsa iwabo, bitewe nukuntu yari mwiza namusabye kwihangana nkashaka umwanzuro, ku mutima narimbizi ko ntakindi namufasha uretse kuyibyara.

Uwa kabiri nawe yaje yasaze ambwira ko atari buve mu rugo bitewe nuko namuteye inda kandi akaba atayibyara tutari kumwe ngo nimbyanga muhe amafaranga yo kuyikuramo ibihumbi 150. Namusabye kumpa akanya nkabitekereza neza nkazamuha igisubizo nyuma y’icyumweru mbona aremeye.

Ibibazo byatangiye kumbana byinshi nkibaza ukuntu ngiye kubyara abana babiri badahuje ba Nyina, nyamara nkiri umwana nari nariyemeje kuzabyara abana babiri gusa. Ibintu byarivanze cyane mu mutwe ntangira kumva meze nk’umuntu urwaye, njya kwa muganga bamburamo indwara ariko nkarushaho kuremba.

Nyuma y’iminsi ibiri ndyamye mu rugo umwe mu basore twabanaga yanjyanye kwa muganga Kibagabaga bamfata ibipimo byose muganga agaruka ambwira ko nanduye Sida, ni ibintu ntiyumvishaga cyane ariko nasubije amaso inyuma nibuka uburyo naryamanye n’abakobwa benshi nishingikirije ukwamamara narimfite, nibuka ko ntigeze nkoresha agakingirizo na rimwe ntangira gucika intege.

Kuva ubwo nabayeho nsa nkuwihebye indoto narimfite ziyoyoka zose, umukobwa umwe muri babandi babiri bari bantwitiye yayikuyemo, undi iwabo bajya kumuhisha muri Uganda mu miryango ye bitewe no gutinya igisebo ko umwana wabo abyarira mu rugo, nanjye ibyuririzi biranyibasira nsezera ku kazi nsubira mu cyaro nongera kwitabwaho n’umubyeyi wanjye nyamara narabonye amahirwe akanca mu myanya y’intoki.

Ubu ndyamye mu rugo mfata imiti igabanya ubukana bwa Sida nyamara narize nkarangiza Kaminuza aho kugirira abanjye umumaro nkishora mu busambanyi ngo ndishinga abandi basore.

Rubyiruko cyangwa wowe muntu uri gusoma iyi nkuru, ndagusaba kudashukwa n’ikigare cyangwa ngo ushukwe n’abakora ibibi bitwaje ko bazahinduka bakabivamo, iha agaciro inzozi zawe ugerageze gukora ibyiza byatuma uzigeraho, wirinde inshuti mbi kuko zakugusha ahabi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu munsi umwe, 11 bafatanywe litiro 1,400 z’inzoga zitemewe na forode

Polisi yafashe abantu 12 barimo batandatu b'Iburasirazuba bacuruzaga inzoga zitemewe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU