Mu kiganiro Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yagiranye na MUHAZIYACU, yasabye abaturage kwishimira ibyiza bagezeho mu gihe basoza umwaka wa 2020, ndetse no gutegura neza ibyo bifuza kugeraho muri 2021, ariko abasaba kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Guverineri Mufulukye yagize ati: “Abaturage bacu tubifuriza kugira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021, uyu mwaka tuwusoje neza, bitwaye neza ariko turabasaba ko bakomeza kugira intumbero muri uyu mwaka utaha; bagomba no gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.”
“Abaturage b’Intara y’Iburasirazuba turabashimira bitwaye neza cyane, barahinze bafite imyaka; Imana yaduhaye imvura, urabona tumeze neza iterambere turirimo, ariko turashaka ko abanyarwanda bose dukomezanya mu mwaka utaha twese turi bazima. Kugirango tubigereho nuko tugomba kwirinda koronavirusi, tukirinda impanuka. Mu gihe bishimanye n’imiryango yabo birinde abantu bagenda baturuka hirya no hino, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19. Icyo mbifuriza nukugira umugisha mu mwaka utaha.”







