MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame: Ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana

EditorYanditswe na Editor
07/04/2021

Perezida  wa Repubulika Paul Kagame  atangiza  ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, none  tariki 7 Mata 2021 yavuze ko Abanyarwanda batakwemera ko uburemere bw’amateka bubaherana.

Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda n’abatuye isi bakurikiye gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi,  abenshi bakurikiye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yagize ati:  “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunwe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze aya mahano baracyidegembya hirya no hino ku isi.”

Ati: “Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ubu ari ubugira kabiri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu buryo budasanzwe kubera icyorezo  kiriho, hashimwa imyitwarire y’abarokotse Jenoside nubwo ari ibihe bigoye.

Ati: “Ni inshuro ya kabiri kwibuka bibaye muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Kuba tudashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, birongerera agahinda abarokotse Jenoside, kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege, ari byo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.”

Perezida Kagame ageza ku Banyarwanda n’abatuye isi bakurikiye gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi,  abenshi bakurikiye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. (Amafoto: Village Urugwiro)

Yakomeje agira ati: ”Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza. Kongera kubaho nk’igihugu tubikesha Abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza, rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi. Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye, bayafatishije amaboko yombi;  iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraga zacu.”

“Kubera izi mpamvu, no mu bihe by’ibibazo bikomeye, n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza, kunga,  ubumwe.”

Perezida Kagame  yavuze ko nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu.

Ati: “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko, ari na rwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Iyi ni na yo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo, bananiwe kandi  bazakomeza  kunanirwa.”

Tariki ya 7 Mata,  ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka isi  yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994, Jenoside  yahitanye abasaga miliyoni; mu minsi 100.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KagameKwibuka27

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 
Ubworozi

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amwe mu mafoto akwereka ubwiza bw’ikiyaga cya Muhazi

Umurambo w'umusore bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe wasanzwe muri Muhazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU