MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyuma y’imyaka itatu Hoteli ya Ngoma yuzuye yabonye uzayikoreramo

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
01/09/2020
Nyuma yo kubona uzayikoreramo, Akarere ka Ngoma katangaje ko Hotel y'Akarere ishobora gutangira kwakira abakiliya mu gihe kitarenze icyumweru

Nyuma yo kubona uzayikoreramo, Akarere ka Ngoma katangaje ko Hotel y'Akarere ishobora gutangira kwakira abakiliya mu gihe kitarenze icyumweru

Hoteli yubatswe n’Akarere ka Ngoma yari imaze imyaka itatu yuzuye yarabuze uyikoreramo ubu yamubonye, biteganyijwe ko nta gihindutse mu cyumweru kimwe izaba yakira abantu.

Iki ni igikorwa cyifujwe kuva kera kuko muri aka karere ndetse n’ako bituranye ka Kirehe bivugwaho kutagira ubushobozi bwakira abahagana, bigatuma abahagendereye benshi bajya kurara mu tundi turere nka Kayonza na Rwamagana.

Hoteli ya Ngoma ifite ibyumba bisaga 70, izajya igengwa na kampani yitwa EAP&F Ltd, nyuma yo gusinyana amasezerano n’Akarere ka Ngoma, kuwa mbere tariki ya 31 Kanama 2020.

Nyiridandi Mapambano Cyriaque, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko nyuma y’amasezerano hakurikiyeho kuzanamo ibikoresho ubundi nko mu gihe cy’icyumweru kimwe hoteli ikaba ikora.

Hasinywe amasezerano ku mpande zombi kugira ngo hoteli itangire imirimo

Visi Meya Nyiridandi yavuze ko amasezerano yasinywe azamara imyaka 10, ko icyaburaga imbere muri hoteli ari ibikoresho none nabyo bagennye uko bizaboneka.

Yagize ati: “Ibikoresho bizashyirwamo na rwiyemezamirimo, ariko amafaranga azajya ayakura mu bukode bwe, ni ukuvuga ngo hari amafaranga azajya yishyura nk’ubukode, ariko igice kimwe cy’ubukode kikishyura ibikoresho, ibikoresho nubundi bikazaguma ari iby’akarere.”

Mapambano yongeye ati: “Ibikoresho bya hoteli biba ari ibikoresho byinshi, nko mu cyumweru kimwe twumvikanye ko yaba arimo gukora, ku buryo mu cyumweru gitaha dufite icyizere ko uwaza yakwakirwa.”

Uyu muyobozi yongeraho kandi ko nubundi atari amasezerano gusa, ahubwo bazakomeza gukorana kugira ngo intego hoteli yashyiriweho igerweho, ari yo gukura abatuye aka gace “mu bwigunge”, igafasha abahatuye n’abahagenda kubona aho kwiyakirira no kuruhukira.

Umwaka ushize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase ubwo yasuraga aka Karere, yari yabwiye itangazamakuru ko iminsi mikuru y’umwaka ushize wa 2019 yari busige iyi hoteli ikorerwamo, ariko siko byagenze kuko habuze rwiyemezamirimo uyikoreramo.

Hoteli y’Akarere ka Ngoma yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013 igenda ihura n’ibizazane birimo kubura amafaranga n’ibindi, yubakwaga ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA).

Mu mpera ya 2018 nibwo imirimo yo kuyubaka isa niyarangiye kuva ubwo ubuyobozi bukavuga ko buri kuvugana na ba rwiyemezamirimo batandukanye kugira ngo bayikoreremo ariko bikarangira nta wemeye kuyikoreramo, mu bavuzwe cyane harimo Paul Muvunyi uzobereye mu gucunga amahoteli ariko byarangiye atayikoreyemo.

Yubatswe munsi y’ibiro by’Akarere ka Ngoma ikaba yaratwaye miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Yubatswe ku buso bungana na hegitari 2.5. Ifite ibyumba 70 birimo ibyagenewe kurarwamo n’umuntu umwe 56, ifite ibindi 12 byisumbuyeho n’ibyumba bibiri biri ku rwego mpuzamahanga.

Ifite kandi akabyiniro n’ubwogero bwisanzuye (Piscine), ibyumba bibiri by’inama na parking ishobora kwakira imodoka 100.

Umwaka ushize Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Ngoma, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, ari kumwe n’abayobozi batandukanye basuye hoteli y’akarere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaNgoma

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Ibitekerezo 1

  1. Özil W'i Mugesera says:
    6 years yahise

    Nibyiza kuba hoteli y’ akarere kacu ibonye uyikoreramo bizatuma akarere gatera imbere.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa wishwe urw’agashinyaguro

Kabarondo: Abajura bacukuye inzu y’umuturage bibamo umwana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU