MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma:  Umugore yishwe aciwe umutwe

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
12/05/2020
Ifoto: Interineti

Ifoto: Interineti

Umubyeyi witwa  Muhawenimana Janvière wari utuye mu Murenge wa  Rurenge, mu Karere ka Ngoma yishwe aciwe umutwe, kuri uyu wa 12 Gicurasi.  Hatangiye iperereza ku bagize uruhare mu rupfu rwe.

Amakuru agera kuri MUHAZIYACU agaragaza ko byabereye  mu Kagari k’Akagarama, mu Mudugudu wo Mukibimba,  bikamenyekana mugitondo cyo kuri uyu kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Rurenge Mapendo Gilbert yabwiye MUHAZIYACU uko aya makuru yamenyekanye.

Yagize ati: “ Ni byo hari umuturage wacu wishwe, witwa Muhawenimana Janvière w’imyaka 29, twabimenye  agahana saa moya za mugitondo, tubibwiye w’umuturage uhafite umurima ubwo yari agiye guhinga. Yageze mu murima we asanga yabuze igitoki, bari bagitemye ariko abona amabere y’igitoki, arakurikira areba uko bimeze, akigera imbere abona amaraso, arazamuka ahageze nibwo yabonye uriya mudamu bamwishe bamuca umutwe.”

Gitifu Mapendo avuga ko ubugome bwakoze bukabije ndetse hagishakishwa umutwe wa nyakwigendera kuko uyu munsi wije utaraboneka.

Ati: “ Ni ikibazo gikomeye kandi  kibabaje,  ni ubwicanye ariko burimo n’ubushinyaguzi. Umutwe we  ntabwo wagaragaye, twawushakishije umunsi wose  ariko bwije tutawubonye, … umurambo wajyanywe ku bitaro Bikuru bya Kibungo, … ariko ejo tuzakomeza gushakisha   kugira ngo hatazabaho gushyingura igihimba gusa.”

Ngo umuturage wabonye bwa mbere nyakwigendera Muhawenimana Janvière, yihutiye kumenyesha amakuru Ubuyobozi bw’umudugudu, binamenyeshwa izindi nzego.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rurenge busobanura ko amakuru akimenyekana  yamenyeshejwe ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano, hakaba na bamwe mu bantu bakekwa   bafashwe bari gukurikiranwa  mu nzego z’iperereza.

Ubuyobozi kandi buvuga ko  bwihutiye ndetse bukomeje kwihanganisha Abanyarurenge, by’umwihariko umuryango wa Muhawenimana Janvière kuko nubwo  yari  umubyeri w’abana babiri, yari afite ababyeyi bombi mama na papa  ari na bo yabanaga nabo;   no gusaba abaturage  ubufatanye  mu kumenya, kugaragaza no gushyikiriza ubutabera  abagize uruhare  mu rupfu rwa Muhawenimana.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko Kayitesi yagaruye icyizere biturutse ku nka yorojwe

Uko Kayitesi yagaruye icyizere biturutse ku nka yorojwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU