MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abikorera barasabwa gukangurira ababagana kwikingiza COVID-19

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
24/12/2021

Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Ngoma rufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano barasaba abikorera kuzirikana ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi ko ingamba zo kukirwanya zikwiye kubahirizwa.

Igikorwa cy’ubukangurambaga ku rwego rw’akarere cyabereye mu Murenge wa Kibungo (ahazwi nko mu mujyi wa Ngoma) ubwo hasurwaga abikorera batandukanye biganjemo abacuruzi bo mu maduka, abakorera mu isoko ndetse n’abamotari n’abashoferi bakorera muri gare, ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa 24 Ukuboza.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Ngoma busobanura impamvu bwahisemo iki gikorwa, nkuko bivugwa na Hitimana Vedaste, Visi Perezida wa PSF Ngoma.

Yagize ati: “Iyi minsi mikuru n’ubukangurambaga turabihuza cyane kuko niyo mpamvu twatangiye ku munsi ubanziriza Noheri ni ukugira ngo abantu binjire mu minsi mikuru ariko banafite ubwirinzi, banamenya ko kwikingiza bikomeje, ndetse tunakangurira abatarikingiza kugira ngo bikingize”

Intero y’ubu bukangurambaga igira iti “Warikingije?” ndetse nibwo butumwa bwahabwaga abikorera kugira ngo bibutse ababagana kwirinda icyorezo cya Covid-19 ari na ko bafata inkingo dore ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose inkingo zikegerezwa abaturage,

Nko mu isoko rya Ngoma hari abakorerabushake bagenzura ko abantu bafashe inkingo zose utarazuzuza yerekwa aho ajya gufatira urukingo, akabona gukomeza ibyari bimuzanye.

Hari umwe mu baturage wari ugiye gutega imodoka imutwara i Kayonza, mbere yo kwinjira mu modoka yemeye kuganira n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, yagize ati: “Naje gutega kuko nzi ko nikingije kandi mu giturage n’abandi bose barabizi ko utarikingije inkingo zombi ntaho akwiye kujya, ntibikuraho ko dukwiye kwirinda kuko na n’ubu turasabwa gukaraba intoki neza tukambara agapfukamunwa neza, tukirinda guhura turi abantu benshi n’aho duhuriye tugashyiramo intera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie na we wifatanyije n’abikorera muri ubu bukangurambaga yabibukije ko icyorezo cya Cocid-19 ntaho cyagiye, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yakomeje agira ati: “Inyungu twiteze muri iki gikorwa ni uko Abikorera.. ni abantu bari hose ni ubuzima bw’abaturage; abikorera iyo ubwandu bwabaye bwinshi barahazaharira kuko ingamba zirakazwa ibikorwa bimwe na bimwe bigafunga, ariko ntabwo ari cyo twifuza, turifuza ko nk’abafatanyabikorwa nabo babyinjiramo bagakangurira abaturage kwikingiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba abaturage kutirara ngo muri iyi minsi mikuru bishime barenge ku ngamba zafashwe zishobora gutuma ubwandu bwiyongera.

Ubukangurambaga bumeze butya burakomeza gukorwa mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, abikorera bakaba biyemeje ko iyi minsi mikuru izarangira abaturage bose babagana barikingije.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Ngoma

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: COVID-19 n’amapfa yibasiye ibice by’Akarere biri mu bizatuma abacuruzi batunguka muri iyi minsi mikuru

Bugesera: COVID-19 n’amapfa yibasiye ibice by'Akarere biri mu bizatuma abacuruzi batunguka muri iyi minsi mikuru

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU