Ubuyobozi mu Karere ka Ngoma buragaragaza ko hategerejwe amagare y’abantu bafite ubumuga bw’ingingo 155, yo gufasha abantu bafite ubumuga kugenda.
Ni umubare wabonetse nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu mirenge 14 igize Ngoma, bukagaragaza ko muri abo bantu harimo abahoze bafite ayo magare ariko ubu akaba yarashaje, n’ abayakeneye batari barigeze bayahabwa.
Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe kwinjiza muri gahunda z’igihugu abantu bafite ubumuga, Mutarambirwa Alexis yabwiye MUHAZIYACU ko ubu hari amagare y’abantu bafite ubumuga yatumijwe azagezwa muri aka karere bitarenze ukwezi k’Ugushyingo 2020; niba ntagihindutse.
Ati:“Hari abantu bafite ubumuga twabaruye bafite ikibazo cy’amagare 155, barimo abari basanzwe bayafite ariko akaba yarashaje. Ubu rero twayasabye muri CAMERWA tubinyujije muri farumasi y’akarere kandi batubwiye ko ashobora kuboneka muri uku kwezi kwa Cumi na kumwe.”

Umwe mu bantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Ngoma bakeneye igare ni Uwampisuka Anasitaziya w’imyaka 76, utuye mu Kagari ka Rujambara, mu Murenge wa Rurenge.
Yabwiye MUHAZIYACU ko yavutse afite ubumuga bw’ingingo kuko amaguru ye yombi yamugaye. Kugira ngo ashobore kugenda akoresha cyane amaboko, akagenda akambakamba; yaruha akicara.
Uwampisuka avuga ko ubundi yari afite igare ry’abafite ubumuga rimufasha mu ngendo, none ngo amaze imyaka itatu agenda muri ubwo buryo kuko ryashaje, ntahabwe irindi kandi nta bushobozi afite.
Yagize ati: “Bigeze kunyunganira bampa akagare nkajya nkagenderaho, ariko ubu hashize imyaka itatu ngenda gutya kuko karashaje, ubu ndicara gutya kandi birambangamira. Ndashaje, nibura ubu mbonye ako kagare nkagenderamo, kazajya kumvaho nshaje pe.”
Uwampisuka avuga ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID19 by’umwihariko yarwaye akabura uko ajya kwivuza.
Ati: “Nk’ubu narwaye inkorora n’umutwe, ariko iyo ngira igare, mba narageze i Remera kwa muganga, ariko ubu mbimaranye ukwezi kose, byanze gukira. Kandi sinava aha ngo ngere i Remera ngenda nkambakamba gutya; kandi nta bushobozi mfite.”
Mutarambirwa Ushinzwe kwinjiza muri gahunda z’Igihugu abafite ubumuga, avuga ko n’Uwampisuka ari mu bo biteganyijwe ko bazahabwa amagare vuba.
Ati: “Uwampisuka Anastasie na we azaribona, kuko ari mu bantu twabaruye.”
Igare ry’abantu bafite ubumuga, rigurwa amafaranga y’u Rwanda guhera ku bihumbi 300 kuzamura, bitewe n’uko riteye n’ubushobozi bwaryo.
Mu Karere ka Ngoma habaruwe abantu bafite ubumuga bagera ku 6,237 bafite amakarita agaragaza ibyiciro by’ubumuga bafite, biganjemo abafite ubumuga bw’ingingo.





